Mukura imaze gusinyisha myugariro w’u Burundi wakiniraga Vital’o

Ikipe ya Mukura yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri, umukinnyi wakiniraga ikipe ya Vital’o n’ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga mukuru wa Mukura Niyobuhungiro Fidele, iyi kipe mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka yasinyishije Nshimirimana David, usanzwe ukinira Intamba mu Rugamba (Ikipe y’igihugu y’u Burundi) ndetse n’ikipe ya Vital’o Fc amasezerano yo gukinira Mukura mu myaka y’imikino ibiri iri imbere.

Nshimirimana David azajya yambara nomero 4 muri Mukura
Nshimirimana David azajya yambara nomero 4 muri Mukura

Uwo mukinnyi aje yiyongera ku mutoza Haringingo Francis uzwi nka "Coach Mbaya" iyo kipe yakuye i Burundi mu ikipe ya Vital’o ndetse n’umukinnyi witwaye neza muri Shampiona y’i Burundi Gael Duhayindavyi, hakaza Umunyarwanda Iragire Siad wavuye muri Muzinga, Rachid Mutebi wavuye muri Gicumbi n’Umunyezamu Rwabugiri Omar wavuye muri Musanze.

Nshimirimana David uvuye muri Vital'o, n'Umunyamabanga mukuru wa Mukura Fidele Niyobuhungiro
Nshimirimana David uvuye muri Vital’o, n’Umunyamabanga mukuru wa Mukura Fidele Niyobuhungiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka