Mukunzi Yannick ahamya ko byamugoye guhitamo umukobwa bakundana (Video)

Nubwo azwiho kuba yarahogoje abakobwa benshi bifuza kuba bakundana na we, Mukunzi Yannick, umukinnyi wa Rayon Sports, yemeza ko ikintu cyamugoye kurusha ibindi ari ukubona umukobwa akwiye gukunda.

Uwo mukinnyi w’umupira w’amaguru ukundwa n’abafana benshi bavuga ko arusha bagenzi be gukurura abakobwa, yahishuye urugendo rwe rwo kubona umukunzi bari kumwe ubu, nubwo byamugoye guhitamo kuko abakobwa bamubwiraga ko bamukunda bari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

mahoro yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Urukundo sukuryamana igihe kitaragera cyo kubana,ahubwo urukundo nugutegereza igihe cyokubana kikagera mukabana nkuko itegeko ry’Imana rivuga ndetse n’igihugu.

Niyongamije Deny yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka