Mukansanga Salima yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gukora andi mateka

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye gukora andi mateka yo kuba umusifuzi w’umugore ukomoka muri Afurika wasifuye umukino w’igikombe cy’isi

Kuri uyu wa Kabiri mu mukino w’igikombe cy’isi wahuje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa “Les Bleus”, na Australie, umunyarwandakazi Salima Mukansanga yari umusifuzi wa kane, aho yafatanyaga n’umunya-Afrika y’Epfo Victor Gomes wasifuraga mu kibuga hagati, mu gihe ku mpande hasifuye Zakhele Siwela wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Souru Phatsoane wo muri Lesotho.

Mukansanga Salima mu mukino w'u Bufaransa na Australia
Mukansanga Salima mu mukino w’u Bufaransa na Australia

Nyuma yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’igikombe cya Afurika cy’abagabo, yongeye kwandika andi mateka yo kuba umugore wa mbere ukomoka muri Afurika usifuye igikombe cy’isi cy’abagabo.

Salima Mukansanga yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyishimo no kumushyigikira, aba barimo Minisitri wa Siporo w’u Rwanda ndetse n’abandi bakunzi ba Siporo ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umukobwa wacu akoze amateka niyubahwe erega tubyememere igitsina gore kirashoboye komereza aho turagushyigikiye

lg yanditse ku itariki ya: 23-11-2022  →  Musubize

mutwereke aho yahaga warning Didier deschamp

FISTON yanditse ku itariki ya: 23-11-2022  →  Musubize

ubahwa cyane samy kd role yawe ndayikunda mundamutza numva uri umukinnyi mwiza.

UWIZEYIMANA Eric yanditse ku itariki ya: 23-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka