Muhire Kevin yemeye gusinyira Misr Lel-Makkasa SC yo muri Misiri

Muhire Kevin ukina hagati mu mavubi yemeye gusinya amasezerano yo gukinira Misr Lel-Makkasa SC yo mu cyiciro cya mbere muri Misiri.

Muhire Kevin ni umwe mubagejeje Rayon Sports muri kimwe cya kane cya CAF Confederation cup umwaka ushize
Muhire Kevin ni umwe mubagejeje Rayon Sports muri kimwe cya kane cya CAF Confederation cup umwaka ushize

Muhire Kevin, ukinira Rayon Sports, abakunzi bayo bita Gikundiro, yatangiye igerageza muri iyo kipe yo mu Misiri mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Nubwo KT Sports igikusanya amakuru ajyanye n’amasezerano Muhire yemeye gusinya, ariko ikipe ya Rayon Sports , yavuze ko Misr Lel-Makkasa SC yemeye ko izishyura ibihumbi 30 by’Amadorari y’Amerika kuri Muhire.

Muri ayo Madorari ibihumbi 30, hazavamo ibihumbi 20 bizahabwa ikipe ya Rayon Sports , naho ibimbi 10 bihabwe ishuri ryamureze ari ryo “academy Gikondo Football Center”.

Muhire yari umukinnyi utazwi cyane, ariko akagira ubuhanga budasanzwe, mu 2013 bimuhesha amahirwe yo kujya gukina mu Isonga FC yo mu cyiciro cya kabiri. Icyo gihe yaburaga amazi make ngo yuzuze imyaka 15 y’amavuko.

Yagiye ishuri rya “Isonga academy “ amaze imyaka ibiri yiyandikishije mu kigo cya “Gikondo Football Center”.

Muhire yagiye muri Rayon Sports mu 2015, afite imyaka 17, kuva ubwo yayikiniye neza, anayifasha gutwara igikombe cy’amahoro cya 2016, inatwara igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2016-2017.

Kuva mu mwaka 2013, Muhire yakinnye mu ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye hakurikijwe imyaka, aho yakiniye ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 17, (U-17 team), iy’abatarengeje imyaka 20 (junior U20 team), iy’abatarengeje imyaka 23 (Olympic U23 team), agera mu rwego rwo gukinira Amavubi makuru.

Umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu yawukinnye mu 2014 ubwo Amavubi yari yacakiranye na Uganda cranes zishaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 mu 2015.

Mu mwaka wa 2016, Muhire yari mu ikipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 nabwo bakina n’ikipe ya Uganda bashaka itike yo kujya muri “U20 AFCON”.

Yanakiniye kandi Amavubi ku bwa Johnny McKinstry icyo gihe,
irangiza irushanwa rya “CECAFA Senior Challenge” ryo mu 2015 ryabereye muri Ethiopia ari iya kabiri nyuma yo gutsindwa na ikipe y’igihugu ya Uganda igitego 1-0.

Muhire najya gukina mu Misiri azazamura urutonde rw’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu harimo, Dany Usengimana ukinira ikipe “Tersana SC” yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Jacques Tuyisenge ukinira Gor Mahia yo muri Kenya, Haruna Niyonzima na Kagere Meddie bakinira SC Simba muri Tanzania.

Hari kandi Kayumba Soter na Mico Justin bakinira Sofapaka yo muri Kenya, Jean Luc Ndayishimiye ikipe ya Leopards yo muri Kenya, Emery Mvuyekure ukinira Tusker FC yo muri Kenya, Amini Muzerwa ukinira Tusker FC yo muri Kenya, Djihad Bizimana ukinira Waasland-Beveren yo mu Bubiligi, Solomon Nirisarike ukinira “AFC Tubize” yo mu Bubiligi na Olivier Kwizera ukinira “Free State Stars” yo muri Afurika y’Epfo n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka