Muhire Kevin yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports

Mu birori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize, Muhire Kevin yatowe nk’umukinnyi w’umwaka

Ni ibirori byabaye nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino Rayon Sports izahuramo na Etincelles kuri uyu wa Gatandatu.

Muhire Kevin avuga ko ibyo yagezeho uyu mwaka mubo abikesha harimo Umutoza we Robertinho
Muhire Kevin avuga ko ibyo yagezeho uyu mwaka mubo abikesha harimo Umutoza we Robertinho

Mu birori byari byateguwe na Rayon Sports ifatanyije na Skol ndetse n’abafana ba Rayon Sports, haje gutangwa ibihembo byari bigabanyije mu byiciro bitatu.

Habanje igihembo cy’umukinnyi watunguranye agakora impinduka muri Rayon Sports, igihembo cyatwawe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Muhire Kevin avuga ko ibyo yagezeho uyu mwaka mubo abikesha harimo Umutoza we Robertinho
Muhire Kevin avuga ko ibyo yagezeho uyu mwaka mubo abikesha harimo Umutoza we Robertinho

Hakurikiyeho igihembo cya myugariro w’umwaka, igihembo cyatwawe na Eric Rutanga wakinaga umwaka we wa mbere muri Rayon Sports.

Igihembo gikuru cy’umunsi, cyagombaga guhabwa umukinnyi w’umwaka, cyaje guhabwa Muhire Kevin ukina hagati muri iyi kipe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka