Muhire Kevin ashobora gukina umukino wa APR FC na Rayon Sports

Muhire Kevin wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu ikipe ya Misr Lel Makasa, ashobora gukina umukino wo ku wa Gatatu

Ku munsi wa Gatandatu wa shampiona, Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu ibitego 2-1, aho umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko bimwe mu byamugoye harimo kubura Muhire Kevin wari umaze iminsi ayobora umukino wa Rayon Sports.

Muhire Kevin ashobora kongera kugaragara muri Rayon Sports ihura na APR FC
Muhire Kevin ashobora kongera kugaragara muri Rayon Sports ihura na APR FC

Uyu musore w’imyaka 20 wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu Misiri, yamaze gusoza igeragezwa aho kuri uyu wa Kabiri agomba kuba abarizwa mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko bidahindutse, Muhire Kevin yiteguye gukina uyu mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatatu, umukino uzatangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reyo tuzayitsinda 3:0 APR FC tumezeneza turiteguye ntakibazo dufite

Elie ntegeyimana yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka