Mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2023/2024, ikipe ya Muhazi United yahoze yitwa Rwamagana City FC yamuritse ikipe izifashisha muri uyu mwaka, intangaza ingamba ifite zo kwitwara neza.
Ni mu muhango wiswe Muhazi Day wabereye mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, uhuza abayobozi b’uturere twa Rwamagana na Kayonza ari nabo baterankunga bakuru b’ikipe, ndetse n’abandi baterankunga b’iyi kipe.
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin yatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino bihaye intego yo kuza byibura mu myanya itandatu ya mbere muri shampiyona ndetse mu gikombe cy’Amahoro bakagera byibura muri ½.
Yagize ati “Dufite intego yo kubaka ikipe itsinda ndetse ishimisha abafana, mu buryo bubarika intego ni ukutajya hejuru y’umwanya wa gatandatu muri Shampiyona no kugera nibura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2024."
Avuga kandi ku ngengo y’imari yavuze ko kugeza ubu uturere tubiri hafi cyane ku buryo mu ntangiriro bahawe Miliyoni 200 zishobora kwiyongera, mu gihe ingengo y’imari muri rusange bateganya ko ishobora kurenga Miliyoni 400
Umutoza mukuru wa Muhazi United Ruremesha Emmanuel yavuze ko nabo bizeye kugera ku ntego bihaye mu gihe ibyo basaba bizaba byabonetse, avuga ko ubu ikipe ihagaze neza ugereranyije n’uko umwaka ushize byari bimeze.
“Intego twari twihaye ubushize n’izi twihaye ubu ziratandukanye, umwaka ushize twari mu buzima bugoye. Iyo wihaye inshingano ntoya birangira nazo zibuze, ni yo mpamvu twihaye inshingano nini byibura tukayigeza ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona”
Ku ruhande rwa Kapiteni wa Muhazi United Habineza Issiaka Samuel nawe yemeza ko ibyo biyemeje bazabigeraho, avuga ko bizaturuka ku kuba bafite abatoza beza n’ubuyobozi bwiza.
“Intego twihaye tuzazigeraho kuko dufite ubuyobozi bwiza n’abatoza beza, twiyemeje kugera ku mwanya wa gatandatu kandi tuzabigeraho, bagenzi banjye bariteguye haba shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.”
Iyi kipe ya Muhazi United kugeza ubu ifite abakinnyi 26 harimo 12 bari basanzwe muri iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, bakiyongera abandi bashya 14 barimo n’abavuye mu bihugu byo hanze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|