Muhazi United yagumye mu cyiciro cya mbere, Bugesera FC na Sunrise FC zifata imyanya ya nyuma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024 hakinwe imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, yasize Bugesera FC na Sunrise FC zifashe imyanya ibiri ya nyuma.

Sunrise FC na Bugesera FC zishobora kumanukana mu cyiciro cya kabiri
Sunrise FC na Bugesera FC zishobora kumanukana mu cyiciro cya kabiri

Mu Karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Muhazi United na yo itari yizeye ko iguma mu cyiciro cya mbere. Bugesera FC yasabwaga gutsinda umukino wayo ariko igategereza ibyaba byavuye ku bindi bibuga. Muri uyu mukino Bugesera FC yahushijemo uburyo bukomeye aho ku munota wa 43 Ruhinda Farouk yateraga ishoti arebye uko umunyezamu Iniace Nzana Ebini yari ahagaze ashaka kumuroba ariko awukuramo unakubita ku mutambiko w’izamu, igice cya mbere kirangira ari 0-0 mu gihe Muhazi United yo yakinaga yugarira cyane yari itarabona uburyo bwagora umunyezamu wayo.

Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yahushije igitego ku munota wa 67 ku ishoti rikomeye rijya mu izamu ryatewe na Vincent Adams ariko umunyezamu umupira awukuramo. Ku munota wa 79, Bugesera FC yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira Niyomukiza Faustin warebaga mu izamu yeteye areba umunyezamu Iniace Nzana Ebini ariko na wo awukuramo.

Bugesera FC ibyo yakoze byose ntabwo byayikundiye kuko iminota 90 ndetse n’indi itandatu yose yongereweho yarangiye nta gitego itsinze, inganya 0-0 na Muhazi United yafashijwe n’ubwugarizi bwa Yvan Dickhoume na Dushimimana Jean bafashe rutahizamu Ani Elijah akabura ubwinyagamburiro.

Bugesera FC yahise ijya mu mazi abira kuko yagize amanota 29 ayishyira ku mwanya wa 15 mu gihe izasoza shampiyona ifite akazi gakomeye ko gutsinda Etoile de l’Est ariko igategereza ibyaba byavuye ku bindi bibuga.

Etoile de l’Est yatsinze, Sunrise FC iratsinda, bikomeza imibare

Ikipe ya Etoile de l’Est yakoreye ibitari byitezwe cyane kuri Kigali Pelé Stadium, dore ko yahatsindiye Police FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Sadick Sulley ku munota wa 75 n’uwa 94 mu gihe Police FC yatsindiwe na Abed Bigirimana. Iyi kipe nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 31 ku mwanya wa 14 mu gihe izasoza shampiyona yakira Bugesera FC tariki 11 Gicurasi 2024.

Mu Karere ka Huye, hari hari kubera undi mukino wari ufite icyo uvuze cyane ku makipe amanuka, kuko Sunrise FC iri muri ayo makipe yari yakiriwe n’Amagaju FC. Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare ntabwo yahiriwe n’urugendo rugana mu Majyepfo kuko yahatsindiwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Rukundo Abdulahman ku munota wa 13. Ibi byashyize Sunrise FC ku mwanya wa nyuma wa 16 kuko ifite amanota 29 mu gihe tariki ya 11 Gicurasi 2024 izakira Marine FC mu mukino usoza shampiyona.

Shampiyona y’u Rwanda 2023-2024 yamaze kwegukanwa na APR FC nubwo imikino y’umunsi wa nyuma izakinwa hagati y’itariki 10 na 12 Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka