Muhanga: Umurenge wa Shyogwe wegukanye igikombe cyo #Kwibohora28

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0), ukaba wabaye ku Cyumweru tari 3 Nyakanga 2022.

Ni umukino amakipe yombi yahuriyeho nyuma yo gukina imikino y’amajonjora yahereye mu tugari twose tugize Akarere ka Muhanga, imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe ikaba ari yo ikomeza gutsinda ikaza no guhurira ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wa nyuma kandi waranzwe n’ishyaka ryinshi ku makipe yombi yashakaga igikombe, abafana nabo cyane cyane ku ruhande rw’ikipe ya Shyogwe bakaba bari benshi, baririmba, bavuza vuvuzela, ingoma n’ibindi kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Ikipe ya Shyogwe yatwaye igikombe
Ikipe ya Shyogwe yatwaye igikombe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe wegukanye icyo gikombe, Niyonsaba Gustave, yavuze ko ari ibyishimo kuko kugera ku ntsinzi bitari byoroshye.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba dutwaye iki gikombe, kuko twagihataniye n’amakipe y’indi mirenge afite ingufu, ariko tukaba ari twebwe tucyegukanye. Ibi biduhaye imbaraga zo kwitegura cyane andi marushanwa ari imbere, arimo na Kagame Cup, kandi icyo gikombe nacyo twiteguye kugitwara”.

Ati “Ndashimira cyane abaturage b’Umurenge wa Shyogwe bakomeje kuba inyuma y’ikipe yabo, bakaba baje no kuyishyigikira kuri uyu mukino wa nyuma. Ibi birajyana n’iki cyumweru turimo cyo Kwibohora, twishimira ibyagezweho n’Igihugu cyacu”.

Byari ibyishimo bikomeye kuri stade ya Muhanga
Byari ibyishimo bikomeye kuri stade ya Muhanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye waje ku mwanya wa kabiri, Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko kwibohora nyako kurangwa no kubohoka kuri morali kuko bituma abantu bakomza gusabana.

Agira ati “Twibohora n’ubwigunge, ntabwo wakwibohora ibibazo bibangamiye imibereho myiza wigunze, turishimira ko twageze ku mukino wa nyuma ariko. Iyi mikino yatanze ibyishimo ku baturage bacu barasabana, kandi hanatangiwemo ubutumwa bujyanye no kwibohora”.

Avuga ko kuba imikino yitabirwa cyane n’urubyiruko, ari umwanya mwiza wo guhura narwo rugahabwa ubutumwa bujyanye no kwibohora kandi bahujwe n’imikino byose bigenda neza.

Abaturage bari besnhi muri Sitade ya Muhanga
Abaturage bari besnhi muri Sitade ya Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gilbert Mugabo, avuga ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 28 u Rwanda rwibohoye, byabaye ngombwa ko bashyiraho imikino kuko iyo abantu baharanira gutsinda bigera no mu mitekerereze yabo.

Mugabo avuga ko ishyaka ryo gutsinda hagati y’abantu babiri ari ryo ryaranze izahoze ari Ingabo za RPA-Inkotanyi, zahatanye kugeza zitsinze urugamba rwo kubohora Igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugabo avuga ko hashize icyumweru hari ibikorwa byo kwitegura kwibohora ku nshuro ya 28, kandi imikino n’imyidagaduro ari ishingiro ryo kwibohora, kandi kugira ishyaka ryo gutsinda ari intwaro yo kwibohora koko.

Imidari yari yateguwe
Imidari yari yateguwe

Agira ati “Ishyaka ryo gukina ni ukugaragaza kwimana ikipe, ni no kwimana igihugu, ubufatanye nk’ikipe ni kimwe mu byatuma Abanyarwanda barushaho gukorera hamwe, bagamije gutsinda kandi bagakora bagamije kwiteza imbere”.

Ikipe ya Shyogwe yatwaye umwanya wa mbere yahawe igikombe na sheki y’Amafaranga y’u Rwanda 250.000Frw, nyuma icyo gikombe kizengurutswa umujyi wose wa Muhanga, mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.

Mu bindi bikorwa by’imyidagaduro byaranze kwitegura kwibohora ku nshuro ya 28 mu karere ka Muhanga, harimo imyidagaduro yakorewe muri (Car Free zone) imaze iminsi itatu iberamo gusangira, aho imodoka zihagarara imbere ya gare ya Muhanga, abantu bagahura bagasabana banywa bakabyina kuva saa kumi n’ebyiri (18h00) kugeza bucyeye.

Abaturage bakaba bagaragaza ko bishimiye ibyo bikorwa kandi byazakomeza kugira ngo bakomeze kwidagadura kandi bishimira ibyo bagezeho.

Abafana ba Shyogwe bashyize Gitifu w'umurenge mu birere
Abafana ba Shyogwe bashyize Gitifu w’umurenge mu birere
Ikipe y'Umurenge wa Nyamabuye na yo yahembwe
Ikipe y’Umurenge wa Nyamabuye na yo yahembwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka