Muhanga: Amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2019’ arasiga habonetse ikipe y’abakobwa y’Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2017 kuzarangira akarere gafite ikipe y’abagore bakina umupira w’amaguru.

Ikipe y'abakobwa ya Shyogwe na yo izavamo abakinnyi bazajya mu ikipe y'Akarere
Ikipe y’abakobwa ya Shyogwe na yo izavamo abakinnyi bazajya mu ikipe y’Akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, avuga ko ubu hari imyiteguro yo gushinga ikipe y’abakobwa kandi igeze kure ku buryo iyo kipe izatangira gukora ku Mugaragaro muri Nyakanga 2019.

Agira ati, “Ubu dufite abakobwa bato n’umutoza wabo birirwa bihugura, ku kibuga cya Muhanga, ntabwo ari AS Muhanga y’abagore, ntabwo turabiganiraho, bashobora kuzitwa izina ryabo”.

Usibye abakobwa bato barimo kwitoza, ngo n’abagize amakipe y’abakobwa mu Mirenge y’Akarere ka Muhanga bazatoranywa nyuma y’amarushanwa “Umurenge Kagame Cup 2019.

Bageze kure bategura ikipe y'abagore y'Akarere
Bageze kure bategura ikipe y’abagore y’Akarere

Ni byo umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice yasobanuye ati “Usibye no kuba twabashyira mu ikipe y’Akarere ubu abakobwa benshi bagiye batinyuka bakagaragaza impano zabo bagiye bagurwa n’andi makipe. Nta mpamvu rero yo kuba natwe tutagira ikipe kuko abakinnyi barahari”.

Kapiteni w’ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Nyamabuye, Antoinete Mukandamage, na we yemeza ko amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ya buri mwaka atuma impano z’abakobwa zigaragara ku buryo mu ikipe ye hasigayemo bake cyane.

Ati, “Nk’ubu mu ikipe yose ntiwasangamo n’abakobwa batanu baje gukina kuko bagiye bagurwa mu yandi makipe, ni ko kamaro k’aya marushanwa kuko atuma duhura tukarushanwa abashaka abakinnyi beza bakababonera mu marushanwa”.

Mukandamage asaba ko abayobozi b’Imirenge bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura neza amarushanwa kugira ngo impano zikomeze zigaragaze bityo umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda urusheho gutera imbere.

Amakipe y'abakobwa mu cyaro na yo azatoranywamo abazakinira ikipe y'Akarere
Amakipe y’abakobwa mu cyaro na yo azatoranywamo abazakinira ikipe y’Akarere

Uwamaliya uyobora Akarere ka Muhanga kandi avuga ko ikipe z’abahungu zigaragaza mu marushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’, ari zimwe mu zitanga abakinnyi mu ikipe ya AS Muhanga ubu iri mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uwo muyobozi avuga ko byagabanyije umubare w’abakinnyi bagurwaga hanze ahubwo hagakina Abanyarwanda bamenyerewe mu Karere banazwiho ubuhanga buba bwarebwe na benshi kuko abanyamahanga hari igihe bateza ibibazo aho gutanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka