Muhanga: Abariganya mu marushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ batangiye guhanwa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hari amakipe yatangiye guhanwa hakurikijwe amategeko y’irushanwa, ariko hazabaho no guhana abakoze ayo makosa byihariye, kugira ngo bagaragarizwe ko guca ukubiri n’ibiteganywa n’irushanwa biteza igihombo ku buryo butandukanye.

Meya Kayitare atangiza amarushanwa mu Murenge wa Rongi
Meya Kayitare atangiza amarushanwa mu Murenge wa Rongi

Kayitare avuga ko ikipe y’Umurenge wa Shyogwe yatewe mpaga nyuma yo kugaragaho amakosa yo gukinisha umukinnyi w’ikipe ya (The Winners) yari muri Shampiyona umwaka ushize, nyamara bikaba byarakozwe nkana kuko hari abandi bakinnyi bagombaga gukinishwa.

Kayitare avuga ko ibyo byabaye ubwo Umurenge wa Shyogwe wakinaga n’uwa Mushishiro muri 1/8, hagakurikizwa amategeko agenga irushanwa ko iyo bigaragaye, uwakoze iryo kosa ahanishwa mpaga, ibyo bikaba byaratumye Shyogwe isezererwa mu irushanwa, Mushishiro igakomeza.

Agira ati “Twandikiye FERWAFA tuyisaba ko yasuzuma uwo mukinnyi dusanga koko yarakinnye muri The Winners umwaka ushize, byatumye Shyogwe isezererwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’irushanwa, ariko ntabwo bizarangirira aho gusa n’abayobozi bakoze ayo makosa bazahanwa mu bundi buryo”.

Ku kibuga cya Horezo Model Village niho batangiriye amarushanwa
Ku kibuga cya Horezo Model Village niho batangiriye amarushanwa

Uwo muyobozi avuga ko amakosa yo gukinisha umukinnyi utemewe yambuye amahirwe abakinnyi b’Umurenge wa Shyogwe bari batsinze Mushishiro, kuko bavunikiye ubusa kubera abayobozi b’Umurenge batarebye kure.

Agira ati “N’iyo ryaba ari ishyaka ryo gushaka gutsinda ntabwo twakwihanganira uwo muco mubi ushaka kugera ku cyiza aciye mu kibi kuko ntabwo biramba. Ntabwo wakwigisha abaturage imiyoborere myiza ari wowe ushyigikiye uburiganya kandi amahame y’aya marushanwa agamije gukangurira abantu ibikorwa byiza”.

Amarushanwa akomeje kugenda neza

Mu gihe amakipe y’imirenge ine amaze kugera muri ½ cy’irangiza, arimo na Mushishiro yakomeje nyuma yo gutera mpaga iya Shyogwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko irushanwa ririmo kugenda neza rigera no ku ntego zaryo, zirimo kwidagadura no gutambutsa ubutumwa bwihariye hakurikijwe imiterere y’Imirenge.

Mu bakobwa naho imikino irakomeje
Mu bakobwa naho imikino irakomeje

Avuga ko muri ubwo butumwa higanjemo ubwo kwirinda amakimbirane mu ngo, kurwanya inda ziterwa abangavu, kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kwimakaza isuku, gukorana neza n’ubuyobozi no kurushaho kwitabira gahunda za Leta.

Avuga ko nko muri iki gihe abana bamaze gusubira ku mashuri, abaturage banaganirizwa uko bakwita ku burere bw’abana barwanya guta amashuri kwabo.

Nsabimana Emmanuel wo mu Mumurenge wa Muhanga, umaze kugera muri ½ cy’irangiza, avuga ko biteguye gutwara igikombe ku rwego rw’Igihugu, kuko bashyigikiye ikipe yabo, kandi bakaba bakomeje kwitwara neza kuva batangira irushanwa.

Avuga ko na we anenga abakora uburiganya mu gukinisha abakinnyi batemewe, ariko ko ari n’isomo ku makipe asigaye kuko ibihano bihari, kandi ko binyuranyije n’amahame y’ikigamijwe mu marushanwa.

Agira ati “Abo bamaze kuva mu rubuga rw’imikino kandi nibo batumye natwe twirinda kuba twakora ikosa, biba binyuranyije n’imiyoborere myiza kuko itagira ubutiriganya ariko bibere n’abandi isomo”.

Ikipe ya Muhanga mu bahungu igeze muri kimwe cya kabiri
Ikipe ya Muhanga mu bahungu igeze muri kimwe cya kabiri

Nsabimana avuga ko amarushanwa akomeje gutuma abatuye Imirenge itandukanye basabana kuko bataherukaga guhura mu myaka ibiri ishize, kubera icyorezo cya Covid-19, bakaba bakomeje kuganira n’ubuyobozi ibijyanye no kwiyubaka n’imikoranire myiza n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka