Mugisha Bonheur yasabye imbabazi umusifuzi yakubise umutwe

Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC yasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi yagize mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Kiyovu Sports kugeza ubwo akubise umusifuzi umutwe.

Izi mbabazi Mugisha Bonheur yazisabye umusifuzi wari uwa mbere ku ruhande, Ishimwe Didier yasagariye ku munota wa 87 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yanganyije na Kiyovu Sports 1-1 kuwa 10 Gicurasi 2023 kugeza amuteye umutwe.

Ati: "Mfashe uyu mwanya ngo nisegure mbikuye ku mutima kuri Ishimwe Didier (umusifuzi) n’abakunzi b’umupira muri rusange ku myitwarire itari myiza yangaragayeho ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro ejo hashize wahuzaga ikipe yanjye ya APR FC na Kiyovu Sports."

Ibyo Mugisha Bonheur asabira imbabazi byagenze gute?

Ubwo amakipe yombi yanganyaga 1-1, ku munota wa 87 nibwo APR FC yabonye koruneri maze iterwa na Ishimwe Christian, uyu mupira yari ateye umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves yawukubise ibipfunsi awukuramo ariko usanga Kwitonda Alain hanze y’urubuga rw’amahina ahita atsinda igitego ku ishoti rikomeye rigendera hasi yateye.

Ishoti uyu musore yateye ryasanze myugariro Nshimiyimana Yunusu ari kuva mu izamu rya Kiyovu Sports asimbuka umupira ujya mu izamu maze umusifuzi Ishimwe Didier amanika igitambaro ko yari yaraririye.

Abakinnyi ba APR FC ntabwo babyishimiye maze bahita bamwuzuraho Mugisha Bonheur wahageze ahasanga bagenzi aza yiruka abwira amagambo arimo uburakari bwinshi umusifuzi kugeza amukubise umutwe mu buryo bworoheje.

Muri uyu mukino kandi ku munota wa 72 ubwo Kiyovu Sports yishyuraga igitego, Mugisha Bonheur yagaragaye atega Mugiraneza Frodouard wari umaze kugitsinda ubwo yirukaga agiye kucyishimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Gusaba imbabazi ni byiza pe!!!

NTEGAMAHEREZO yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Nonese kwatasavya imbabazi kururiya mukinyi yateze ukuguru kandi abishaka. Nta discipline aryira

Bite yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Gukosa ukamenya ko wakosheje ukaasaba Imbabazi n’ ubutwari bukomeye Ishimwe Amubabarire kdi n ’ Abakunzu b’ Umupira w’ Amaguru bamubabarire

Bizimungu yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Gukosa ukamenya ko wakosheje ukaasaba Imbabazi n’ ubutwari bukomeye Ishimwe Amubabarire kdi n ’ Abakunzu b’ Umupira w’ Amaguru bamubabarire

Bizimungu yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka