Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" ntazongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko nta mukino azongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’imyaka ayikinira

Mugiraneza Jean Baptiste nyuma y’imyaka isaga icumi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yamaze gutangaza ko yamaze gufata umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba avuga ko nta mukino n’umwe azongera gukinira ikipe y’igihugu.

Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" yatangaje ko atazongera gukinira ikipe y'igihugu Amavubi
Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" yatangaje ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Kane, yatangaje ko nyuma yo gufata umwanya uhagije akabitekerezaho, atazongera gukinira AMavubi ahubwo azakomeza gukinira amakpe asanzwe.

“Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta yindi match nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bagikugunze, hari ibintubitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye”

Nyuma y'imyaka 14 akinira Amavubi, Migi yamaze gusezera
Nyuma y’imyaka 14 akinira Amavubi, Migi yamaze gusezera

Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukina mu ikipe ya KMC muri Tanzania, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2006, akaba yarakiniye ibyiciro bitandukanye birimo ikipe y’abatarengeje imyaka 20, 23 ndetse n’Amavubi makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyumukinnyi ni asezere mumavubi yarabikwiriye kuko icyo yarafite yaragitanze.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Migi rwose warakoze ariko wivuga ngo haribyo ubona bitari byiza nicyogihe cyawe rwose cyo kuvamo nonese buriya koko urabona hari umwanya wari kuzongera kubona?niba waravuye mu ikipe ikomeye nka APR wirukanywe urumva hari ubushobozi bwo gukinira ikipe yigihugu ugifite?rwose tanga imihoho watecyereje neza ntamutoza waguhamagara rwose

Frank yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Nanjye ntyo. Uyu mutype aratanguranijwe kuko n’iyo adasezera nta mutoza wari ukimukeneye!

Aime yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka