Mugheni Fabrice yagize icyo avuga ku makuru yo kwerekeza muri Yanga

Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Mugheni Kakule Fabrice, arahakana amakuru avuga ko yaba agiye kwerekeza muri Yanga yo muri Tanzania

Hashize iminsi havugwa ko ikipe ya Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania yifuza gusinyisha abakinnyi babiri bakiniye Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, abo ni Michael Sarpong ndetse na Mugheni Kakule Fabrice.

Usibye Michael Sarpong kuba aheruka no kwirukanwa n’ikipe ya Rayon Sports, we na mugenzi Mugheni Kaule Fabrice bakinaga umwaka wa nyuma w’amasezerano bari barasinyiye iyi kipe.

Mugheni Fabrice avuga ko azatangaza niba azaguma cyangwa azava muri Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano
Mugheni Fabrice avuga ko azatangaza niba azaguma cyangwa azava muri Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni yanditse ko amakuru amaze iminsi avugwa n’ibitangazamakuru by’umwihariko ko ari amakuru y’ibihuha, ko kugeza ubu akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Yagize ati “Ndacyafite amasezerano na Rayon Sport fc, ayo masezerano azarangira mu minsi mike iri imbere kandi twaganiriye ku buryo bwo kuba twayongera, mu minsi iri imbere muzamenya niba nguma muri Rayon cyangwa niba nzahindura ikipe”

Yasinyiye Rayon Sports avuye muri Kiyovu
Yasinyiye Rayon Sports avuye muri Kiyovu

Mugheni Fabrice yasinyiye ikipe ya Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sports, ikipe yari akiniye umwaka umwe, akaba yari yayigiyemo asoje amasezerano y’indi myaka ibiri yari amaze akinira ikipe ya Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kabx dukunda amakuru yumwimerere mutugezaho

URINZWENAYO FRANK yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

kakule rwose avuye muri rayon sport twabaduhombye nugushakuko tumugumana

tuyishime aaron yanditse ku itariki ya: 11-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka