Mugheni Fabrice na Sarpong bafashije Rayon Sports kwandagaza Gitikinyoni-AMAFOTO

Rayon Sports yihereranye Gitikinyoni iyinyagira ibitego 8-1, mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove

Wari umukino wari wateguwe mu gufasha amakipe yombi kwitegura imikino afite minsi iri imbere.

Rayon Sports iritegura Shampiona izakomeza mu minsi iri imbere, ndetse n’umukino wo kurwanya ruswa uzaba tariki 23/11/2018, mu gihe Gitikinyoni yitegura Shampiona y’icyiciro cya kabiri izatangira mu kwezi gutaha.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mugheni Fabrice watsinze ibitego 3, Michael Sarpong nawe watsinze ibitego bitatu, Nova Bayama atsinda kimwe, ndetse na Iradukunda Eric Radu watsinze igitego cya mbere.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apeniyacutuzayikundape

batista yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

KT murakoze kutugezaho iyi nkuru. ariko Rayon ye kwirara kuko yashije umutumba w’ insina. umwana ntasya aravoma.
KT turabakunda!

Mwenegitare yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka