Mu mwambaro mushya, APR FC yatangiye imyitozo itegura shampiyona (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatanu ku kibuga cya Shyorongi aho isanzwe initoreza, mu rwego rwo gutegura shampiyona izatangira tariki 01/05/2021

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire bundi bushya, amakipe atandukanye akomeje imyitozo, aho kuri uyu wa Gatanu APR FC ari yo yari itahiwe mu gusubukura imyitozo.

Imyitozo yari iyobowe n’umutoza Adil Erradi Mohamed ndetse n’umwungiriza we Pablo Morchón ushinzwe no kongerera imbaraga abakinnyi, ikaba muri rusange yanibanze mu kongerera ingufu abakinnyi bari bamaze iminsi badakina.

Iyi shampiyona izatangira tariki 01 Gicurasi 2021, ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka iri mu itsinda rya mbere ririmo Bugesera FC, AS Muhanga ndetse na Gollira FC.

Amafoto yaranze imyitozo ya mbere ya APR FC

Abakinnyi bakoze imyitozo bambaye imyambaro mishya ya Kappa baheruka kumurika
Abakinnyi bakoze imyitozo bambaye imyambaro mishya ya Kappa baheruka kumurika
Adil Mohamed, umutoza wa APR FC akoresha imyitozo ya mbere
Adil Mohamed, umutoza wa APR FC akoresha imyitozo ya mbere
Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent mu myitozo
Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent mu myitozo
Manishimwe Djabel na Bukuru Christophe
Manishimwe Djabel na Bukuru Christophe
Manzi Thierry, Kapiteni wa APR FC
Manzi Thierry, Kapiteni wa APR FC
Rwabugiri Umar, Umunyezamu wa mbere wa APR FC
Rwabugiri Umar, Umunyezamu wa mbere wa APR FC
Niyonzima Olivier Sefu
Niyonzima Olivier Sefu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka