Mu mvura nyinshi, Rayon Sports yatsinze Etincelles 1-0

Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yahatsindiye Etincelles igitego 1-0 mu mukino wakinwe mu mvura

Wari umukino wa gicuti wari ugamije gufasha amakipe yombi guha abakinnyi umwanya wo kumenyerana, nyuma y’iminsi shampiona yo mu Rwanda imaze yarahagaze, by’umwihariko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi isuzuma.

Ni umukino wagomabaga gutangira Saa kumi n’ebyiri zuzuye, gusa uza gutangira utinzeho iminota 30 kubera ibikorwa byabanje gukorerwa muri Stade ndetse n’imvura nyinshi yaguye iminota myinshi mbere y’umukino ndetse no mu mukino.

Etincelles iminota myinshi yari yihagazeho
Etincelles iminota myinshi yari yihagazeho

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere amakipe yombi anganya 0-0, Rayon Spiorts yaje kubona igitego ku munota wa 62 w’umukino, gitsinzwe na Pierrot Kwizera ku ishoti rikomeye yateye nyuma y’aho umunyezamu wa Etincelles yakuragamo umupira ariko ntabashe kuwugumana.

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Gilbert, Christ Mbondi, Ismaila Diarra

Etincelles yabanje mu kibuga
Etincelles yabanje mu kibuga

Etincelles FC: Rukundo Protegene, Nsengiyumva Irshad, Niyonkuru Sadjati, Akayezu Jean Bosco, Mbonyingabo Regis, Djumapili Iddy, Mugenzi Cedrick, Akimana Tresor, Nshimiyimana Abdou, Joachim Kaliba, Muganza Isaac.

Andi mafoto kuri uyu mukino yafashwe mu mvura yari nyinshi i Nyamirambo

Ni gutya Jeannot Witakenge yari yambaye
Ni gutya Jeannot Witakenge yari yambaye
Djamal Mwiseneza na Nova Bayama bagiyemo basimbuye
Djamal Mwiseneza na Nova Bayama bagiyemo basimbuye
Umufana yemeye imvura ayitega ibitugu ariko avuza Vuvuzela
Umufana yemeye imvura ayitega ibitugu ariko avuza Vuvuzela
Mbere y'umukino aba Kaiteni bafata ifoto n'abasifuzi
Mbere y’umukino aba Kaiteni bafata ifoto n’abasifuzi
Abafana bari benshi, ariko bajya aho batanyagirwa
Abafana bari benshi, ariko bajya aho batanyagirwa
Basuhuzanya mbere y'umukino
Basuhuzanya mbere y’umukino
Umukino wakiniwe ku matara, gusa ntiyazimye noneho
Umukino wakiniwe ku matara, gusa ntiyazimye noneho
Djamal Mwiseneza yongeye kwambara umwenda wa Rayon Sports
Djamal Mwiseneza yongeye kwambara umwenda wa Rayon Sports
Abafana bishimira igitego cya Pierrot
Abafana bishimira igitego cya Pierrot
Pierrot akimara gutsinda igitego
Pierrot akimara gutsinda igitego
Umusifuzi watangiye yambaye umutuku yagezeho arahindura
Umusifuzi watangiye yambaye umutuku yagezeho arahindura
Tidjan murumuna wa Djabel yishyushya
Tidjan murumuna wa Djabel yishyushya
Umutoza Karekezi Olivier atanga amabwiriza
Umutoza Karekezi Olivier atanga amabwiriza

Mu yindi mikino ya gicuti yabaye, Kiyovu Sports nyuma yo kubanza gutsinda Musanze ibitego 2-0, Musanze yaje kuyishyura umukino urangira ari 2-2 i Musanze, naho umukino wa Mukura na Muhanga urahagarara kubera imvura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka