Mu mukino wa Rayon Sports na Police FC bazirikanye abahitanywe n’ibiza

Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Police FC kuri uyu Gatatu habanje gufatwa umunota wo guha icyubahiro abahitanywe n’ibiza by’imvura byatumye hacika inkangu n’imyuzure byahitanye abantu.

Ibi biza byibasiye intara eshatu arizo u Burengerazuba, Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru aho kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu 127 bitabye Imana.

Aba bantu bahitanywe n’ibiza, ni bo bazirikanwe mbere y’uko umusifuzi Ruzindana Nsolo atangiza umukino w’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2 hafatwa umunota umwe wo kubibuka no kubaha icyubahiro.

Iyi mvura yateje ibi biza yaguye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki3 Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabihanganishije imana ibakire mubayo

Noel yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka