Mu mibare: Kiyovu Sports cyangwa APR FC, igikombe cya shampiyona gihengamiye he?

Mu gihe shampiyona ya 2022-2023 ibura imikino ibiri ngo irangire, ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC, yombi aracyafite amahirwe ku gikombe n’ubwo ariko atangana.

Kiyovu Sports na APR FC ni yo makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-2023
Kiyovu Sports na APR FC ni yo makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-2023

Tariki 28 Gicurasi 2023, nibwo hazakinwa imikino y’umunsi wa 30 ari na wo wa nyuma usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023. Kugeza ubu haracyari guhanganana hagati y’amakipe abiri ariyo Kiyovu Sports na APR FC, ariko se amahirwe angana gute kuri buri kipe?

Kiyovu Sports:

Guhera kuri iyi kipe isanzwe izwiho ko ari iyo mu gace ka Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo ikomoka mu misozi ya Byumba mu Majyaruguru, ntabwo ari uko naba ntuye i Nyamirambo ahubwo ni uko n’ubundi kugeza ubu ariyo iyoboye shampiyona, aho nyuma y’imikino 28 imaze gukinwa ku manota 84 amaze gukinirwa kuri 90 agomba gukinirwa, ifitemo 60 ayishyira ku mwanya mbere inazigamye ibitego 16.

Kuri ayo manota ifite, iyi kipe mu mikino ibiri isigaye ni yo n’ubundi ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko ibyo isabwa byose biri mu maboko yayo aho kuba yaba itekereza ngo runaka antsindire uriya, ahubwo irasabwa gukora ibyayo igakora amateka yo gutwara igikombe ibintu iheruka mu myaka 30 ishize, nawe usomye iyi nkuru ushobora kuba iyo myaka utayifite.

Irasabwa iki?

Kiyovu Sports mu rugendo ruyiganisha ku gikombe isigaje gukina n’ikipe ya Surnise FC izasura tariki 21 Gicurasi 2023 mu Karere ka Nyagatare, hanyuma tariki 28 Gicurasi 2023 ikacyira ikipe ya Rutsiro FC, ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Urucaca nk’uko abayo bakunda kuyita, muri iyi mikino ibiri isigaje ukurikije amanota 60 ifite, ndetse n’abayikurikira ayo bafite, nibura mu gihe yaba yitwaye nabi irasabwa gutsinda umukino umwe (1) ikanganya undi igatwara igikombe, bivuze ko ikeneye amanota ane gusa muri atandatu asigaye gukinirwa.

Kubera iki isabwa intsinzi imwe no kunganya rimwe?

Irasabwa ibyo navuze hejuru kuko mu gihe yabona ayo manota ane muri atandatu asigaye gukinirwa, byaba bivuze ko n’ubwo APR FC kugeza ubu iyikurikiye ku mwanya wa kabiri yatsinda imikino yombi, idashobora kugera ku manota 64 Kiyovu Sports yaba ifite, kuko APR FC yagira amanota 63.

APR FC:

Ikipe ya APR FC uyu mwaka yakinaga ishaka gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya, kuko bitatu biheruka (2019-2020,2020-2021,2021-2022) ariyo yabitwaye. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko noneho urugamba rugeze mu mahina, bitandukanye n’imyaka iheruka imibare itari mu maboko yayo, kuko izamo muntsindire nanjye hano ngire icyo nikorera.

Irasabwa iki?

APR FC irasabwa ibintu birenze kimwe kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona. Isabwa gutsinda imikino yayo ibiri isigaranye, izakina yakiriye Rwamagana City tariki 21 Gicurasi 2023, nyuma igasoza isura Gorilla FC tariki 28 Gicurasi 2023, ariko ikanasenga ngo uwo bahanganye ariwe Kiyovu Sports, na we atakaze amanota mu mikino azakina.

APR FC yatwara igikombe bigenze gute?

Nyamukandagira nk’uko abayo bakunda kuyita, yatwara igikombe cya shampiyona 2022-2023 mu buryo bubiri gusa:

1. APR FC yatwara igikombe cya shampiyona ya 2022-2023 mu gihe Kiyovu Sports yatsindwa imikino ibiri yose isigaje, ariko nayo igatsinda imikino yayo. Bigenze gutyo ikipe ya APR FC yagira amanota 63 mu gihe mukeba Kiyovu Sports yaba agifite 60, nk’ayo iyoboranye shampiyona kugeza ubu.

2. APR FC ifite amanota 57 ku mwanya wa kabiri yatwara igikombe mu gihe yatsinda imikino isigaje yombi, ariko Kiyovu Sports iyiri imbere n’amanota 60 igatsindwa umukino umwe muri ibiri isigaje igatsinda undi. Mu gihe byagenda gutya amakipe yombi yanganya amanota 63, icyo gihe itegeko rivuga ko hahita harebwa umubare w’ibitego amakipe yombi azigamye, kandi dukurikije uko urutonde rumeze ubu, APR FC izigamye ibitego 22 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 16, bigoranye ko ikinyuranyo cy’ibitego bitandatu cyakurwamo.

Shampiyona muri rusange umunsi wa nyuma uzakinwa tariki 27 na 28 Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Igikombe nicya apr ibyobigira byose kiyov igombagutakaza kuri sandarayiz apr igastinda etwaridorest

Jack yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Njyewe ndumufana APR fc igikombe nicyacu wang

murenzi jean claude yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Erega bashobora kuyitsindwa yose, rayon yatsinda yose ikakegukana kuko ifite 55. Mu kibuga umupira uridunda!

Alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2023  →  Musubize

Ntagushidikanya, iki gikombe nicya Kiyovu sport, kuko APR FC irushwa amanota menshi, amanota ane gusa Abayovu babura ntabwo bayabura. Courage Kiyovu Fc.

Lucky yanditse ku itariki ya: 9-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka