Mu mafoto: Uko umunsi wa kane wa Shampiona y’u Rwanda wagenze

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yari igeze ku munsi wa kane, aho isize police Fc yicaye ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Kiyovu Sports yatsinze APR nyuma y’imyaka 12 byarayinaniye

Uwo mukino wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo, wagiye kuba benshi bibaza niba Kiyovu ikuraho amateka y’imyaka 12 imaze idatsinda APR.

Kiyovu yaje kwegukana intsinzi y’igitego kimwe ku busa aho amakipe yombi yari yatangiye igice cya mbere nta bintu bikomeye yagaragazaga.

Ku munota wa 32 Kiyovu yaje kwiba umugono APR itsinda igitego cya mbere ku burangare bw’umuzamu Kimenyi Yves. Icyo gitego cyatsinzwe na Moustapha Francis igice cya mbere kirangira Kiyovu iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri APR yaje mu isura nshya, igerageza gusatira izamu rya Kiyovu, ariko ntibyayihira, iminota 90 irangira ntagihindutse.

Ikipe ya Kiyovu yakuyeho amateka yari amaze imyaka 12, aho yari itaratsinda APR Fc
Ikipe ya Kiyovu yakuyeho amateka yari amaze imyaka 12, aho yari itaratsinda APR Fc

Rayon Sports yaherukaga gutakaza amanota i Bugesera, yihimuriye kuri Kirehe ya Nduhirabandi

Ikipe ya Rayon Sports yari iherutse gutsindwa na Bugesera igitego kimwe ku busa mu Bugesera, yatsinze Kirehe FC ibitego 3 ku busa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Nahimana Shassir kuri penariti ku munota wa 43 nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Kwizera Pierrot mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 52 Nahimana Shassir yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukora ikosa rikomeye ku munyezamu wa Kirehe.

Ku munota wa 62 nibwo Usengimana Faustin yatsindiye Rayon igitego cya kabiri ku mutwe kuri koruneri yari itewe na Pierrot, Nova Bayama yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 75 ku ishoti rikomeye yarekuriye hanze y’urubuga rw’amahina igitego kirinjira.

Amafoto kuri uyu mukino

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Kirehe yabanje mu kibuga
Ikipe ya Kirehe yabanje mu kibuga
Abasimbura ba Kirehe
Abasimbura ba Kirehe
Abasimbura ba Rayon Sports ntibari buzuye umubare
Abasimbura ba Rayon Sports ntibari buzuye umubare
Abafana ntibari benshi nk'ibisanzwe
Abafana ntibari benshi nk’ibisanzwe

AS Kigali yanyagiye Gicumbi ihita ifata umwanya wa kabiri

Muri uwo mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017, Ikipe ya AS Kigali yatangiye irusha cyane iya Gicumbi kuburyo yayisatiraga bikomeye.

Byaje gutuma ku munota wa 18 gusa w’igice cya mbere AS Kigali ibonana igitego cyatsinzwe na Frank Karanda maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Gicumbi yaje nayo yongereye ingufu ku buryo mu minota 15 y’igice cya kabiri yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko ntibyayikundira.

AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri biturutse ku munyezamu wa Gicumbi witwa Nshimiyimana Jean claude wateye umupira nabi akawuhereza Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali maze ahita atsinda igitego ku munota 75.

Nyuma y’iminota 10 gusa Ndarusanze wari waje asimbura yongeye gutsinda igitego cya gatatu mugihe Ally Niyonzima yashyizemo icya kane ku munota wa 90 maze umukino urangira AS Kigali ibonye intsinzi y’ibitego 4-0.

Amafoto kuri uyu mukino

Ikipe ya As Kigali yabanje mu kibuga
Ikipe ya As Kigali yabanje mu kibuga
Ikipe ya Gicumbi yabanje mu kibuga
Ikipe ya Gicumbi yabanje mu kibuga

Mu majyepfo, Mukura yujuje imikino 10 itsinda Amagaju

Ku kibuga cya Nyagisenyi, ikipe y’Amagaju yari yahakiririye ikipe ya Mukura ntiyahiriwe, kuko ikipe ya Mukura yaje kuyihatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe ku munota wa 44, birangira Mukura imikino 10 yikurikiranya itsinda Amagaju, aho akenshi ikunda kuyitsinda igitego 1-0.

Amafoto Kuri uyu mukino

Umufana wa Mukura
Umufana wa Mukura
Umunyamabanga mukuru wa Mukura Fidele Niyobuhungiro (hagati) areba umupira
Umunyamabanga mukuru wa Mukura Fidele Niyobuhungiro (hagati) areba umupira
Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe n'Umuyobozi w'Amagaju bareba umukino
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe n’Umuyobozi w’Amagaju bareba umukino
Ubwugarizi bwa Mukura bwari buhagaze neza
Ubwugarizi bwa Mukura bwari buhagaze neza
Shabban Hussein Tchabalala yaragerageje ngo ashake igitego ariko biranga
Shabban Hussein Tchabalala yaragerageje ngo ashake igitego ariko biranga
Ingabire Regis ni we wari wabanjemo i Nyagisenyi
Ingabire Regis ni we wari wabanjemo i Nyagisenyi
Nyuma y'umukino abafana ba Mukura bahise birukira mu kibuga
Nyuma y’umukino abafana ba Mukura bahise birukira mu kibuga
Umutoza Nduhirabandi wa Kirehe ati twarushijwe
Umutoza Nduhirabandi wa Kirehe ati twarushijwe

Musanze yatsindiwe iwayo na Police Fc, umusifuzi ahakurwa na Police y’u Rwanda

Wari umukino uryoheye ijisho aho amakipe yose yafunguye umukino arasatirana ariko ntashobore kwinjiza imipira mu izamu kugeza ku munota wa 75.
Ku munota wa 74 Police FC yabonye koruneri umupira usanga Biramahire Christophe muri metero 25 imbere y’izamu rya Musanze FC atera ishoti rikomeye, Ndayisaba Olivier umunyezamu wa Musanze ajya gukura umupira mu rushundura.

Amakipe yakomeje gusatirana ari nako ahusha ibitego byabazwe, ku munota wa 81 abakinnyi ba Musanze bokeje igitutu ikipe ya Police bashaka kwishyura, myugariro wa Police fc akora umupira mu rubuga rw’amahina umusifuzi arabyirengagiza, mu gihe abakinnyi n’abafana ba Musanze FC bari bizeye Penariti.

Amakipe yakomeje kotsanya igituru Police ishaka igitego cya kabiri na Musanze ishaka kwishyura abazamu ku mpande zombi bitwara neza bakuramo imipira yajyaga kubyara ibitego kubera ishyaka umukinnyi Frank wa Police FC ahabwa ikarita itukura, umupira urangira Police FC itsinze 1-0

Umukino urangiye ntibyoroheye umusifuzi kuva mu kibuga kuko abafana ba Musanze bamwuzuyeho bashaka kumuhohotera,ariko Police irabakumira icungira umusifuzi umutekano imufasha no gusohoka mu kibuga.

Uko mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona uko yagenze:

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017

Kiyovu 1-0 APR

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017

Rayon Sports Fc 3-0 Kirehe Fc

Amagaju Fc 0-1 Mukura VS

Marines Fc 2-2 Espoir Fc

Sunrise Fc 0-0 Etincelles Fc

Ku cyumweru Tariki ya 29 Ukwakira 2017

Musanze Fc 0-1 Police Fc

Miroplast Fc 0-0 Bugesera Fc

AS Kigali 4-0 Gicumbi Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RAYON SPORTS OYEEE!!! MWARABIKOZE.

NSHIMIYIMANA JONAS yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka