Mu mafoto: Ibyo umunsi wa 24 muri Shampiona y’u Rwanda usize

Mu mpera z’iki Cyumweru mu Rwanda hari hakomeje Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho yongeye gusiga Kiyovu itsinzwe nk’ibisanzwe

APR Fc yongeye gutsinda, Kiyovu imarana icyizere iminota 85

Mu mukino wundi Kiyovu Sports yizeraga ko Nyagasani ashobora kuyibuka, ikipe ya APR Fc yaje kuyitsinda ibitego 2-0, aho igitego cya mbere cyatsinzwe ku munota wa 85 w’umukino gitsinzwe na Nsabimana Aimable, iza no guhita itsinda icya kabiri ku munota wa 87 w’umukino, bituma Kiyovu Sports ikomeza kwibaza niba icyiciro cya mbere itari kugisezera

Espoir yambutse Nyungwe, iza kubabaza abafana bo ku Ruyenzi

Umukino wahuzaga Pepiniere na Espoir warangiye Espoir ishyize Pepiniere ahantu hatari heza nyuma yo kubatsinda 2-0, aho amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0, mu mukino Pepiniere yari yihariye igice cya mbere, aho Nduwimana Michel, Harorimana Jean Bosco na Ishimwe Kevin bari bazonze ikipe ya Espoir ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonaga biranga.

Ku munota wa 19 w’igice cya kabiri Renzaho Hussein uzwi nka Yongo yasize ba myugariro barimo Omar Hitimana wananiwe kumufata atsinda igitego cya mbere, Espoir yongera gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nkurunziza Felicien umukino urangira nta n’igihindutse.

Nyuma y’umukino umutoza wa Pepiniere Muhoza Jean Paul yatangaje ko agifite icyizere cyo kutamanuka, yavuze ko imibare uko ihagaze atsinze imikine ye yose atamanuka, uyu mutoza yanavuze ko iyo aza gutangirana n’ikipe ari umutoza wa mbere batari kuba bari kumwanya bariho.

Jimmy Ndayizeye we yavuze ko uyu mukino ubafasha kwiyunga n’abafana kuko batari baherutse gutsinda, aho bafite intego yo gutsinda imikino yose bagakomeza kurwanira umwanya wa gatandatu cyangwa uwa karindwi.

Mashami Vincent yasezeye abafana, abasiga ku mwanya wa gatanu

Mu mukino wa nyuma umutoza Mashami Vincent yatozaga ikipe ya Bugesera, yaje gutsinda ikipe ya Gicumbi ikiri kurwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri, ayitsinda ibitego 3-1.

Ibitego by’ikipe ya Bugesera byatsinzwe na Guindo Abdallah ,Samson Ikechukwu ukomoka muri Nigeria atsinda igitego cya 2, Saibath aza kubatsindira igitego cya 3, bituma Bugesera ifata umwanya wa gatanu, naho Gicumbi y’umutoza Okoko iguma ku mwanya wa 15 ubanzirirza uwa nyuma.

Amwe mu mafoto yo ku kibuga cya Bugesera

Nyuma yo kunanirirwa i Musanze, i Kirehe naho byanze kuri Eric Nshimiyimana

Ikipe ya As Kigali nyuma yo kunganya n’ikipe ya Musanze ku munsi wa 23 w’umukino, yakoze y’urugendo yerekeza i Kirehe, iza kuhatsindirwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Kagabo Ismi ku munota wa 47 w’umukino, bituma inzozi za Eric Nshimiyimana zo kwegukana umwanya wa kabiri ziyoyoka.

Ikipe ya Kirehe yishimira igitego cyatsinzwe na Kagabo Ismi ku munota wa 47
Ikipe ya Kirehe yishimira igitego cyatsinzwe na Kagabo Ismi ku munota wa 47

Uko imikino yose yagenze

Ku wa Gatanu Taliki 21 Mata 2017

Marines FC 2-2 Musanze FC

Ku Cyumweru Taliki 23 Mata 2017

APR FC 2-0 Kiyovu Sports
Amagaju FC 1-1 Sunrise FC
Bugesera FC 3-1 Gicumbi FC
Pepiniere FC 0-2 Espoir FC
Kirehe FC 1-0 AS Kigali
Etincelles FC 0-0 Police FC
Rayon Sports vs Mukura VS (warasubitswe)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka