Mu gihe Rayons Sport iri mu byishimo, Police FC yamaze gutakaza abatoza bombi

Mu gihe ikipe ya Rayons Sport iri mu byishimo by’intambwe yateye bwa mbere mu mateka ya Ruhago mu Rwanda, Ikipe ya Police FC yo yamaze gutakaza abatoza bayo bombi, umukuru n’umwungirije.

Seninga Innocent na Bisengimana Justin bari abatoza ba Police FC bamaze kwegura
Seninga Innocent na Bisengimana Justin bari abatoza ba Police FC bamaze kwegura

Abo batoza ni Seninga Innocent wari umutoza mukuru ndetse na bisengimana Justin wari umwungirije, bagejeje ku buyobozi b’iyi kipe impapuri z’ubwegure bwabo mu gitondo cyo kuri uyui munsi.

Police ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko aba batoza batanze ubwegure bwabo bavuga ko impamvu nyamukuru itumye begura, ari ikibazo cy’umusaruro muke bagaragazaga muri iyi kipe.

Police yanatangaje ko ubwegure bw’aba batoza bwakiriwe ubu bakaba batangiye gushaka ababasimbura.

Seninga yeguye muri iyi kipe nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ayitoza, aho yayigezemo asimbuye Cassa Mbungu Andre.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka