Mu cyumweru kimwe gusa Rayon Sports imaze kwinjiza Milioni 2Frws ku myitozo

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko kugeza ubu imaze kwinjiza amafaranga arenga 2,000,000 Frws atangwa n’abafana bishyura ku myitozo

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports isubukuriye imyitozo ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove, kugeza ubu iyi kipe yatangiye gahunda yo kwishyuza abafana, aho abicara ahitwa mu cyubahiro bishyura 1000Frws, naho ahasigaye bakishyura 500 Frws.

Abafana ba Rayon Sports bamaze kuyinjiriza Milioni ebyiri mu cyumweru kimwe
Abafana ba Rayon Sports bamaze kuyinjiriza Milioni ebyiri mu cyumweru kimwe

Iyi kipe ya Rayon Sports nk’uko yabitangaje ibinyujije mu kiganiro Rayon Time gica kuri Radio Isango Star, iyi kipe ngo mu minsi irindwi imaze yishyuza iyi myitozo mu Nzove, ngo imaze kurenza Miioni 2Frws, aho ngo mu byo zibafasha harimo kwishyura imodoka itwara abakinnyi, iyi ikaba yishyurwa Milioni imwe ku kwezi.

Abakinnyi bari kuza muri iyi kipe nabyo byazamuye abafana
Abakinnyi bari kuza muri iyi kipe nabyo byazamuye abafana

Usibye kuba ikipe ya Rayon Sports isanzwe igira abafana bayiba inyuma ku myitozo no mu mikino, bimwe mu byongereye abafana harimo no kuba imaze iminsi ifite abakinnyi benshi bakora igeragezwa, harimo n’abahise bigarurira imitima y’abafana nka Mugume Yassin, Christ Mbondi ndetse na Shabban Hussein Tchabalala.

Abahagaze hariya bishyura 500
Abahagaze hariya bishyura 500

Kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports iraza gukina umukino wa gicuti na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino uza gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaba ugamije gusuzuma abakinnyi bashya iyi kipe ifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hello, nimba bishoboka mwaduhindurira abanyamakuru bo mu kiganiro rayon time :kuko abo mwaduhaye ntabwo batwakira neza uko bikwiye
Urugero :ntibatuma urangiza gutanga igitekerezo cyawe, 2.ntamarangamutima bagirira ikipe 3.hari igihe bakubwira
Nabi! So, muduhe abandi
Nibiba ngombwa tuzabihembere??!!

Nkurunziza Charles yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

rayon oye!!! oye!!! oye!

charles nyabyenda yanditse ku itariki ya: 17-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka