Moussa Camara yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Umunya-Mali Moussa Camara uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo n’abandi bakinnyi ku kibuga cy’imyitozo kiri ku Ruyenzi

Mu ijoro ryo ku wa 28/0/2022 ni bwo umunya-Mali Moussa Camara wigeze kugirira ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports yageze mu Rwanda agarutse gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Moussa Camara aganira na muganga wa Rayon Sports Mugemana Charles
Moussa Camara aganira na muganga wa Rayon Sports Mugemana Charles

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo rutahizamu Moussa Camara kugeza ubu ugaragaza umubyibuho n’ibiro byinshi yatangiye imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi, imyitozo iri kubera ku kibuga cyo ku Ruyenzi.

Moussa Camara wakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 akaza kuyivamo yerekeza muri Ismaily yo mu Misiri, bivugwa ko mbere yo kugaruka muri Rayon Sports yari amaze amezi 10 adakina kubera imvune.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka