Mouhamud Mossi wakiniye Amavubi arasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda

Umunyezamu Mumaud Mossi uri mu bafashije Amavubi gukina igikombe cya Afurika, aratangaza ko abayeho nabi ndetse yifuza ubufasha bwatuma agaruka mu Rwanda

Muhamud Mossi umwe mu banyezamu beza babaye mu Rwanda, aho yakiniye amakipe azwi arimo nka Rayon Sports ndetse na APR Fc, akanakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, aratangaza ko abayeho nabi bituma yifuza kugaruka mu Rwanda.

Uyu munyezamu ubu usigaye atuye mu gihugu cya Ethiopia, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, avuga ko ubuzima abayemo muri iki gihugu butamworoheye aho yifuza kugaruka mu Rwanda.

Mouhamud Mossi ari mu bakinnyi bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004
Mouhamud Mossi ari mu bakinnyi bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004

Muri iki kiganiro, avuga ko atabayeho neza muri Ethiopia aho yanyuze yifuza kwerekeza muri Australia ngo asange umuryango we uba muri icyo gihugu, akaba yifuza kugaruka mu Rwanda, akavuga kandi ko yifuza gutanga umusanzu we agatoza abanyezamu bakiri bato.

Yagize ati "Ndashaka gusubira mu Rwanda nkatoza abazamu,ibyanjye hano byaranze, simfite uburyo bwo gutaha, ndasaba abayobozi bangarure mu rugo njye ntoza abazamu, nakinaga neza ndabizi nsnobora no gutoza neza abazamu"

"Nkunda Kagame, ndamukunda Imana imufashe. Munyibuke nari nkaze, ndabasaba imbabazi munsubize kuri ambassade wenda bampa itike njyende nsubire mu rugo"

Mouhamud Mossi avuga ko abayeho nabi muri iyi minsi muri Ethiopia
Mouhamud Mossi avuga ko abayeho nabi muri iyi minsi muri Ethiopia

Uyu munyezamu yafatiraga ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA mu mwaka wa 1998, akinira ikipe ya APR FC, akaba by’umwihariko ari mu bakinnyi bajyanye amavubi muri CAN 2004 n’ubwo atabashije kuyikina kuko yirukanwe habura iminsi mike ngo iri rushanwa ribe kubera ikibazo cy’imyitwarire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nimba ariyo nki munzi se yasabye OIM ikamugarukana cg ajye kuri HCR ayisabe ubufasha bwo gutaha.naho ubundi ntabwo murimo kuvuga ibye neza imbabazi asaba ni izo iki?

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Arasaba imbabazi kuba yarabaye umwana wikirara akanga iwabo

Niringiyimana Patrick yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

Yagiye gushaka uko ajya Australie. Ibyo kugaruka mu Rwanda arabeshya. Wageze hariya umera nkuwarozwe wibwira ko nutaha abandi bahita babatwara

King yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka