Mohamed Salah yongereye amasezerano muri Liverpool

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano y’imyaka ibiri.

Mohamed Salah azageza 2025 akinira Liverpool
Mohamed Salah azageza 2025 akinira Liverpool

Mu gihe hari hamaze iminsi hibazwa niba Mohamed Salah wari usigaje amasezerano y’Umwaka umwe yari kugeza mu 2023 akinira Liverpool Mohamed Salah w’imyaka 30 yemeranyije yongera amasezeramo y’imyaka 2 azageza mu 2025.

Aya masezerano aje ashimangira kandi ko Mohamed Salah ariwe mukinnyi wa mbere uhembwa umushahara mwiza muri Liverpool kuko azajya ahembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.

Mohamed Salah kuva yagera muri Liverpool mu mwaka wa 2017 amaze kuyikinira imikino 254 aho yatsinzemo ibitego 156 ayifasha gutwara ibikombe bitandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka