Mitima Isaac agiye kongera amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro Mitima Isaac wari usoje amasezerano muri Rayon Sports ari mu nzira zo kuyongera agasinya indi myaka ibiri.

Amakuru Kigali Today yahawe n’umuntu uri hafi y’uyu musore ahamya ko muri aya masaha avuye kugira ibiganiro bya nyuma n’iyi kipe.

Yagize ati" Ubu avuye kuganira nabo. Biri kurangira bigeze nko ku kigero cya 80%.

Yakomeje avuga ko igisigaye kugeza ubu ari ukumvikana ku mushahara ugomba guhabwa uyu myugariro.

Ati "Igisigaye kumvikanwaho ni umushahara gusa ariko bisa nk’ibyarangiye."

Mitima Isaac yamaze kwemeranya na Rayon Sports kongera amasezerano
Mitima Isaac yamaze kwemeranya na Rayon Sports kongera amasezerano

Mitima Isaac yageze muri Rayon Sports mu mu mpeshyi ya 2021 akaba mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 yarabaye inkingi ya mwamba mu bwugarizi byafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro 2023.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana na Kigali Today Mitima Isaac yari yavuze ko yiteguye kongera amasezerano mu gihe cyose yahabwa ibyo yifuza n’ikipe ya Rayon Sports kuko ibyo aba arimo byose ari akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wow! Mitima ni umu defender mwiz cyane

Aline NIYOGISUBIZO yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka