Misiri y’abatarengeje imyaka 20 yatwaye igikombe cya Afurika muri Handball

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama 2022,ikipe y’Igihugu ya Misiri yatwaye Igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 20 cyaberaga mu Rwanda inyagiye Algeria ku mikino wa ibitego 35-15

Ikipe y’igihugu ya Misiri yatsinze imikino yose y’amatsinda yegukanye iki Igikombe Afurika mu batarengeje imyaka 20 nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Algeria iyirusha cyane ibitego 35-15.Iyi kipe yagaragaje urwego rwo hejuru muri iyi mikino yose muri rusange, muri 1/2 yari yasezereye ikipe y’igihugu ya Angola iyitsinze ibitego 33-24

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yasezerewe muri 1/2 na Algeria itsinzwe ibitego 29-25 yegukanye umwanya wa gatatu mu mukino wari ukomeye nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Angola iyitsinze ibitego 24-22.

Muri iri rushanwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabaye iya nyuma mu makipe umunani yitabiriye nyuma yo kudatsinda umukino numwe kuko mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7 yatsinzwe na Congo ibitego 35-34.

Uko amakipe yakurikiranye muri rusange

1.Misiri
2.Algeria
3.Tunisia
4.Angola
5.Maroc
6.Libya
7.Congo
8.Rwanda

Kuwa kabiri tariki 30 Kanama 2022 muri BK Arena hazatangira igikombe cya Afurika mu batarenge imyaka 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka