Miroplast mu nzira zo kwandikira Ferwafa isezera muri Shampiona

Nyuma y’ikibazo cy’amikoro cyavuzwe mu ikipe ya Miroplast, iyi kipe ngo irateganya kwandikira ubuyobozi bwa Ferwafa isezera muri Shampiona y’uyu mwaka

Kuri iki cyumweru ubwo hagombaga gukinwa umunsi wa 25 wa Shampiona hagati ya Rayon Sports na Miroplast, iyi kipe ya Miroplast yaje kubura ku kibuga bituma umukino utaba ndetse inaterwa mpaga.

Ikipe ya Miroplast yashoboraga no gusubira mu cyiciro cya kabiri kubera amanota make
Ikipe ya Miroplast yashoboraga no gusubira mu cyiciro cya kabiri kubera amanota make

Nyuma yaho, iyi kipe kuri uyu wa mbere yakoze inama n’abayobozi bayo ndetse n’abakinnyi, gusa ngo iza kurangira nta cyizere cy’uko ibyo abakinnyi basaba iyi kipe byaba biri hafi kuboneka.

Nyuma y’iyi nama, umutoza Niyibizi Suleiman yaje guhita afata umwanzuro wo kwegura muri iyi kipe, aho yatangaje ko abona nta cyizere bahawe cyatuma iyi kipe iguma gukina Shampiona.

Yagize ati "Mu nama twakoranye n’abayobozi yamaze amasaha arenga atatu, nta cyizere abayobozi baduhaye cyerekana ko dushobora gukomeza gukina, aho bakubwira bati bazandikira Ferwafa bayibwire ko basezeye muri Shampiona, urumva ko biba bigeze ahandi"

Ikipe ya Miroplast muri iyi Shampiona yihagazeho mu mikino imwe n
Ikipe ya Miroplast muri iyi Shampiona yihagazeho mu mikino imwe n’imwe aho yanganyije na APR Fc na Rayon Sports

Kugeza ubu ikipe ya Miroplast yari iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego 27, aho isigaje gukina imikino 6 ngo irangize imikino ya Shampiona y’uyu mwaka wa 2017/2018.

MENYA UMWANDITSI

PROMOTED STORIES
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka