Miroplast ibuze ku kibuga, umukino wayo na Rayon Sports ntiwaba

Ikipe ya Miroplast ibuze ku kibuga mu mukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino w’umunsi wa 25 wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Miroplast ntiyigeze igaragara kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho ikipe yategrejwe ariko ntigaragare ku kibuga.

Nyuma y'iminsi myinshi, Nahimana Shassir yari yongeye guhabwa icyizere cyo kubanza mu kibuga
Nyuma y’iminsi myinshi, Nahimana Shassir yari yongeye guhabwa icyizere cyo kubanza mu kibuga

Ahagana mu ma Saa munani n’igice nibwo byatangiye kuvugwa ko iyi kipe ishobora kuba itigeze ifata inzira yerekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu rwambariro Rayon Sports mbere y'umukino yari ihari yonyine
Mu rwambariro Rayon Sports mbere y’umukino yari ihari yonyine

Mbere y’umukino abasifuzi baba bagomba gusuzuma amalisiti y’abakinnyi, aha Miroplast ntiyigeze ihagaragara, bigera aho no kwishyushya birangira hagaragara Rayon Sports gusa.

Saa cyenda n’igice Rayon Sports n’abasifuzi bari bahageze, ariko Miroplast ikomeza kubura.

Abasifuzi bakurikije itegeko ryo gutegereza iminota 15, maze Saa cyenda na 45 basubira mu rwambariro, maze Rayon Sports yo ihita ifata umwanya wo gukora imyitozo bitegura umukino wa AS Kigali wo kuri uyu wa Gatatu.

Saa Cyenda na 45, abasifuzi bahise bisubirira mu rwambariro
Saa Cyenda na 45, abasifuzi bahise bisubirira mu rwambariro

Kugeza ubu harategerezwa raporo y’abasifuzi ndetse na Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa, kugira ngo hemezwe mpaga nk’uko amategeko abiteganya

Rayon Sports n'abasifuzi basubira mu rwambariro
Rayon Sports n’abasifuzi basubira mu rwambariro
Ivan Minnaert na Nkunzingoma Ramadhan bategereje igikurikiraho
Ivan Minnaert na Nkunzingoma Ramadhan bategereje igikurikiraho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntakundi byabaye gusa badutesheje umwanya FERWAFA ifate icyemezo nyacyo hatagira nindi kipe izongera kubiko champion bere kuyigira amateri ibe iyumwuga pe

musabirema cyprien nyamagabe yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka