MINISPOC yiteguye gushimira abakinnyi ba Handball begukanye igikombe muri Uganda

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Handball yakiriwe muri Gare ya Nyabugogo, MINISPOC iratangaza ko yiteguye kuyishyigikira mu marushanwa bafite imbere

Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa mbere, ni bwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball, yari igeze i Kigali nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu cyaberaga muri Uganda.

JPEG - 350.7 kb
Ikipe y’igihugu ya Handball yakirwa Nyabugogo

Iyi kipe yaje mu modoka ivuye Kampala, yakiriwe n’abafana benshi bari muri Gare ya Nyabugogo, by’umwihariko n’abandi basanzwe bakina ndetse banakunda umukino wa Handball.

Nyuma yo kuva aho muri Gare, ikipe yerekeje aho bari bateguye kuyakirira, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’umuco Bugingo Emmanuel aza kuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza, abashimira uko bitwaye muri iri rushanwa begukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bugingo Emmanuel wari ubajijwe niba hatabaho gutsumbanya imikino, yatangaje ko impamvu ikipe ya Handball itabonye ubufasha nk’ubwo anadi makipe y’igihugu asanzwe agenerwa ari uko irushanwa ryamenyekanye bitinze

"Handball ihagaze neza, igikombe bazanye kirabyerekana si ibyo kuvuga umuntu ashakisha, kuba bazanye igikombe inshuro ebyiri zikurikiranya, kandi hagenda abakinnyi batandukanye mu cyiciro kimwe cy’imyaka bigaragza ko bashoboye

"Kuvuga ko batari mu bagomba kwitabwaho si ko bimeze, twita kuri Siporo zose kimwe, irushanwa ryamenyekanye ku munota wa nyuma mu gihe ingengo y’imari twari turi kuyifunga, n’ubu bagarutse yarafunzwe, ibyo bemererwa bazabibona nk’uko abandi babibona"

"Nk’ubu ntibaramenya aho igikombe cy’Afurika kizabera, ntibaranamenya amatariki, nk’ubu turabizi ko bazakijyamo ariko riramutse ribaye ingengo y’imari yafunzwe ubwo iba yafunzwe, ariko tubimenye mbere twabafasha"

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe igikombe cy’Afurika u Rwanda rugomba kwitabira kizabera, gusa haravugwa igihugu cya Maroc ko ari cyo kizakira iri rushanwa mu kwezi kwa 11 muri uyu mwaka.

Andi mafoto y’ikipe igera i Kigali

Abakunzi n'abakinnyi ba Handball bari baje kwakira iyi kipe
Abakunzi n’abakinnyi ba Handball bari baje kwakira iyi kipe
Basohokaga mu modoka bahabwa indabo z'ikaze
Basohokaga mu modoka bahabwa indabo z’ikaze

Bashyikiriza igikombe Perezida wa Federasiyo ya Handball mu Rwanda
Bashyikiriza igikombe Perezida wa Federasiyo ya Handball mu Rwanda

Imodoka yabazanye bava Kampala
Imodoka yabazanye bava Kampala
PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka