MINISPOC yateye utwatsi FERWAFA yasabiranga inkunga APR FC na Mukura VC

Ministeri ya Siporo n’umuco yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko nta nkunga izatera APR na Mukura zigiye guhagararira u Rwanda

Mu mwaka w’imikino ushize nibwo Minisiteri y’umuco na Siporo yamenyesheje amakipe yo mu Rwanda ko inkunga bagenerwaga ubwo babaga basohokeye u Rwanda ihagaze, ndetse byaje no gutuma Rayon Sports na APR Fc zarirwanyeho ubwo zasohokeraga u Rwanda.

APr na Mukura ntizizabona inkunga ya MINISPOC
APr na Mukura ntizizabona inkunga ya MINISPOC

Mu minsi ishize Ferwafa yaje kwandikira MINISPOC iyisaba ko yatera inkunga APR Fc na Mukura Vs zigiye guhagararira u Rwanda, ariko MINISPOC Ikaba yamaze kubandikira ibamenyesha ko iyo nkunga idahari.

Ibaruwa ya MINISPOC ihakanira Ferwafa ku nkunga yayisabaga
Ibaruwa ya MINISPOC ihakanira Ferwafa ku nkunga yayisabaga

Ikipe ya Mukura biteganijwe ko izahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izakina na Free State Stars kuri uyu wa Gatatu kuri Bidvest Stadium, mu gihe APR Fc izakira Club Africain kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NIBYO RWOSE! Ahubwo nibashyiremo ingufu bitware neza n’aterankunga bazagenda baza. ubundi se ko batanagera kure!

ERICKSON yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

erega nubundi ntaho bagera ayo babaha bayakoresha ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro aho kuyabaha .

Anastase yanditse ku itariki ya: 24-11-2018  →  Musubize

jye ndumva ibyo minispoc yakoze bikwiriye,amakipe yacu agomba gukura ntiyumve ko azahora ateze amaboko. kuko n’igihugu kidushishikariza kwigira.

Kwihangana olivier yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka