Minisitiri wa Siporo yitabiriye isozwa ry’imikino y’amashuri

Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, hasojwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye, ikaba yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Minisitiri Munyangaju asuhuza abakinnyi
Minisitiri Munyangaju asuhuza abakinnyi

Nyuma y’igihe cyari gishize hakinwa imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye izwi nka "Amashuri Kagame Cup", uyu munsi yasojwe hakinwa Football, Handball, Netball ndetse na Rugby, mu gihe Basketball na Volleyball yo yasubitswe.

Mu mupira w’amaguru (abahungu), igikombe cyegukanywe na ES Gasiza kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya na Collège Islamique de Bugarama 0-0, mu gihe abakobwa igikombe cyatwawe na IP Mukarange itsinze ES Mutunda igitego 1-0.

Imikino ya nyuma yabereye kuri Stade ya Muhanga
Imikino ya nyuma yabereye kuri Stade ya Muhanga

Mu mukino wa Handball, mu bahungu igikombe cyatwawe na ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 30 kuri 26, mu gihe mu bakobwa igikombe cyatwawe na Kiziguro itsinze ISF Nyamasheke ibitego 32 kuri 24.

Mu mukino wa Netball ikinwa n’abakobwa, ikipe ya GS St Aloys y’i Rwamagana ni yo yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda GS Musanze amanota 46-31.

Kiziguro SS yatwaye igikombe muri Handball
Kiziguro SS yatwaye igikombe muri Handball
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni we wasoje iyi mikino
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni we wasoje iyi mikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka