Minisitiri wa Siporo yijeje ko barimo kwiga uko imikino yahagaritswe yasubukurwa

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ko hari ingamba ziri gutegurwa zigamije gufasha amakipe gukomeza shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Munyangaju (ubanza ibumoso) hamwe n'abandi bayobozi mu kiganiro n'itangazamakuru
Minisitiri Munyangaju (ubanza ibumoso) hamwe n’abandi bayobozi mu kiganiro n’itangazamakuru

Ibi yabigarutseho mu kiganiro abayobozi banyuranye bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020 bagamije kugaragaza uko ingamba zijyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zihagaze mu Rwanda.

Minisitiri Munyangaju avuga ko n’ubwo imikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe ngo hari imikino mpuzamahanga izakomeza harimo umukino wa AS Kigali yemerewe gutangira imyiteguro tariki ya 16 Ukuboza mu kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe yo mu gihugu cya Uganda.

Atangaza ko n’ikipe y’igihugu na yo izitegura umukino wa CHAN, naho imikino ya CECAFA iri kubera mu Karere ka Rubavu ngo irakomeza n’ubwo hari ingamba zigomba kubahirizwa.

Minisitiri Munyangaju yagize ati « Ingamba zihari ni uko amakipe yose yajyanywe ahantu hamwe i Rubavu, kuri buri mukino ugiye kubaho abakinnyi n’ababafasha barapimwa. »

Minisitiri Munyangaju avuga ko nta mbogamizi mu kwanduza abakinnyi bari mu irushanwa kuko badasohoka ndetse ntibagire aho bahurira n’abantu bo hanze.

Ku bijyanye n’amarushanwa yo gusiganwa ku magare (Tour du Rwanda), Minisitiri Munyangaju avuga ko ayo marushanwa arimo gutegurwa kandi kugira ngo abe bikazaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaze.

Ati « Twari tumenyereye ko abaturage bajya ku muhanda mu gihe tour du Rwanda iri kuba bashyigikiye abakinnyi ariko iyi si ko bizagenda kuko tuzagendera uko icyorezo kizaba gihagaze, hakazaba kubahiriza amabwiriza.”

Minisitiri wa Siporo avuga kuba hari abakinnyi babonetseho icyorezo cya COVID-19 byatewe no kutubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zitandukanye yo kwirinda, harimo kuba amakipe ataragumye aho yari ateraniye (camp) nk’uko byasabwaga.

Yanagaragaje n’ibibazo byabonetse muri imwe mu mikino, urugero nko ku mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC agira ati “Mu mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC, abakinnyi bagiye mu kibuga ibisubizo bya COVID-19 bitaraza, bisohoka bigaragaza ko hari abakinnyi bane barwaye kandi umukino uri kuba, abakinnyi bakomeza gukina.”

Ikindi avuga ni uko hari amakipe yatanze impapuro mpimbano zerekana ibisubizo bya COVID-19. Avuga ko ahabonetse impapuro mpimbano ababikoze bazahanwa n’amategeko hagendewe ku igenzura riri gukorwa.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju, yizeza ko abashinzwe ibirebana n’umupira w’amaguru barimo gutegura ingamba zizatuma wongera kugaruka, imikino igasubukurwa.

Ibi abivuga ashingiye ku biganiro biri gukorwa ariko akongeraho ko bizaterwa n’uko ubwandu buzaba bwifashe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka