Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi, bamwizeza gusezerera Ethiopia

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaraye asuye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aho iri mu mwiherero mu karere ka Huye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa aherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, basuye ikipe y’igihugu “AMAVUBI”

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Shema Maboko Didier ndetse na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Shema Maboko Didier ndetse na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier

Minisitiri wa Siporo aganira n’abakinnyi yababwiye ko babasaba intsinzi nk’uko nabo ibyo basabye byashyizwe ku murongo, anababwira ko abanyarwanda bose babari inyuma mu rugamba rwo kwerekeza muri CHAN.

Yagize ati “Urugamba muriho twese tururiho, abanyarwanda twese turi ku rugamba rumwe, buri wese afite uruhare kugira ngo tugere ku ntsinzi yo ku wa Gatandatu. Ni ukubibutsa kugira ubushake, biragaraga ko mubufite nk’uko kapiteni yabivuze.”

“Gutegura umukino si ugutegura gusa mu kibuga, utegura umukino na mbere y’ikibuga no guhera mu biro, hari byinshi bikorwa na Minisiteri hari na byinshi bigomba gukorwa na Federasiyo"

"Nagize umwanya uhagije wo kuganira n’umutoza ari kumwe na Perezida wa Federasiyo, hari ibibazo yumutoza atugejejeho kandi ndumva twaramaze kubiha umurongo”

Minisitiri yasangiye n'abakinnyi b'Amavubi
Minisitiri yasangiye n’abakinnyi b’Amavubi

Perezida wa FERWAFA yatangarije Minisitiri wa Siporo ko bzakora ibishoboka bakabona intsinzi nk’uko babiganiriye n’abakinnyi, avuga ko bazubakira ku kuba barabashije kunganyiriza hanze n’ikipe ya Ethiopia.

Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima yavuze ko biteguye gushimisha abanyarwanda
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yavuze ko biteguye gushimisha abanyarwanda

Umukino wo kwishyura w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” na Ethiopia uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 03/09/2022 kuri Stade Huye, izasezerera indi igahita yerekeza muri CHAN izabera muri Algeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tsinda dutsinde oye oye oyeee!!!

Alphons yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka