Minisitiri wa Siporo n’uw’Ibikorwa remezo bashimye uko Stade Huye yavuguruwe
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana, basuye Stade Huye ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, maze banyurwa n’uko yavuguruwe.

Hari hashize amezi asaga ane imirimo yo kuvugurura iyi stade itangiye, kugira ngo ishyirwe ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.
Havuguruwe urwambariro rw’abakinnyi, hashyirwaho ahakorerwa ikiganiro n’itangazamakuru ndetse n’aho abanyamakuru bicara bakurikiye imikino, stade yose ishyirwamo intebe zegamirwa (no mu gice kidatwikiriye), hashyirwa aho abantu bashobora gufatira ikawa n’ibindi binyobwa.
Uko stade yifashe ubungubu ni byo Minisitiri Munyangaju yashimye, anavuga ko ari ishema ku kuba u Rwanda rufite stade iri ku rwego rushimishije.
Yagize ati “Ni ishema ku Rwanda, ni ishema ku Banyarwanda kuba Stade Huye yuzuye, tukaba tuzabasha kwakira imikino, duhereye ku izaba ejobundi ku wa gatandatu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko kuba i Huye ubu hari stade mpuzamahanga ari ingirakamaro ku Banyehuye muri rusange, ariko no ku bikorera b’aka Karere by’umwihariko kuko imikino izayiberamo izabazanira abakiriya.
Agira ati “Siporo na yo ni uruganda. Ishobora gutanga akazi igatanga n’ibyishimo, ariko ikaba n’amahirwe ku bikorera kuko ari amakipe azaba hano ari n’abafana, hari byinshi bakenera biri muri serivisi zitangwa n’abikorera. Ubwo stade yagiye kuri uru rwego, ni amahirwe azazana ubwo bushobozi.”
Bitagenyijwe ko nyuma yo kuvugururwa, iyi Stade mpuzamahanga ya Huye izakinirwaho umukino wayo wa mbere uzahuza u Rwanda na Ethiopia, ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022.

Ni umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa, gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Ivugurura ryakozwe muri Stade Huye ni iry’igice cya mbere, rirangiye ritwaye Miliyari icumi z’ Amafaranga y’u Rwanda. Zisize iyi Stade ifite ubushobozi bwa kwakira abantu 7,900 bose bicaye neza.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|