Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hari kwigwa uburyo abafana bagaruka ku kibuga

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari gusuzuma uburyo abafana bakongera kugaruka ku bibuga muri iyi minsi

Bamwe mu bakunzi b’imikino mu Rwanda by’umwihariko mu mupira w’amaguru, bamaze iminsi basaba ko nabo bakomorerwa bakongera kugaruka ku kibuga, mu gihe ahandi hantu henshi hahurira abantu benshi bo ibikorwa byabo bya buri munsi bikomeza.

Minisitiri Gatabazi yakurikiye umukino wahuje Rayon Sports na Musanze Fc
Minisitiri Gatabazi yakurikiye umukino wahuje Rayon Sports na Musanze Fc

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney witabiriye umukino wa shampiyona Rayon Sports yangayijemo ubusa ku busa na Musanze, nyuma yawo yaganiriye n’itangazamakuru avuga ku busabe bw’abafana bifuza kugaruka ku kibuga, anagaragaza ko siporo ari igikorwa gihuza abantu cyagakwiye gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati “Siporo ni umwanya mwiza uha abaturage kuza kwishimira ibyo bagezeho bagasubira mu kazi bishimye, siporo izana ubusabane hagati y’abaturage, abari muri Siporo bahora bari mu cyerekezo nta kindi kibarangaza.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bakoranye n’abayobozi b’uturere ahari amakipe mu mikino itandukanye, ko bagomba kuyafasha mu buryo bugaragara, hagakorwa ingengo y’imari ijyanye n’ibyo ikipe izakora, kandi bikajya mu byihutirwa by’ibanze.

Minisitiri avuga ku bafana….

Yagize ati “Mu minsi ishize twari twatangiye kwemerera abafana ko baza ku kibuga, ibyo byose twari dutangiye kureka ko abaturage baza kureba umupira kandi bakipimisha, kuri uyu munsi bamaze no gukingirwa ari benshi”

“Ariko mu mpera z’uyu mwaka haje ikindi cyorezo cya Coronavirus kindi cya Omicron iza gutuma dutinya ko ubwandu bukomeza kwiyongera, dusaba ko imikino yaba ihagaze ubwayo, ariko twaje kubiganiraho muri Leta dusanga yatangira mu buryo bwatekerejweho harimo kwipimisha kabiri mu cyumweru kandi na Leta ikabigiramo uruhare ngo ifashe amakipe kuko batashoboraga kubyikorera”

“Ibyo byose tugenda tubisuzuma ndetse n’iki kibazo cy’abafana batajya ku kibuga nacyo kirakomeza gisuzumwe nk’ibindi kuko namwe muba mubona bigenda bikorwa, uko icyorezo tugenda duhangana nacyo n’umubare w’abantu benshi bamaze kwikingiza hirya no hino mu gihugu, icyo nacyo kizaganirwaho kandi abaturage turabumva kandi ubuyobozi bw’igihugu bwumva ibyifuzo byanyu”

Abafana barifuza kongera kugaruka ku kibuga
Abafana barifuza kongera kugaruka ku kibuga

Amabwiriza aheruka gutangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’intebe ajyanye n’ingamba nshya zo kwirinda COVID-19 yatangiye kubahrizwa tariki 10/01/2022 akazamara ibyumweru bibiri, abakunzi b’imikino bashobora kugira icyizere ko nyuma yahoo bashobora kongera kwemererwa kureba imikino kuri Stade.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka