Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bumvikanye ku mutoza mushya w’Amavubi

Torsten Frank Spittler ni umudage wavutse mu mwaka wa 1962, akaba yarakunze cyane gukora akazi kajyanye no kuba Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo z’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye birimo no muri Afurika.

Torsten Frank Spittler ni we mutoza mushya w'Amavubi
Torsten Frank Spittler ni we mutoza mushya w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryamaze kumvikana na Ministeri ya Siporo y’u Rwanda ku mutoza ugomba gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" ahereye ku mukino yo muri uku kwezi.

Umudage Torsten Frank Spittler ni we wamaze kwemezwa ko agomba gutoza Amavubi, bikaba binateganyijwe ko ashobora gutangazwa uyu munsi.

Uyu mutoza yatinze gutangazwa nyuma yo gutinda kwemeranya ku mushahara agomba kuzajya ahembwa, aho byavugwaga ko yifuzaga umushahara ungana n’ibihumbi 60 $ ku kwezi, ahwanye na Miliyoni zirenga 60 Frws, gusa ibiganiro bikaba byarangiye bumvikanye umushahara usaga Miliyoni 12 Frws.

Ni muntu ki?

Torsten Frank Spittler nta bigwi afite cyane nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, gusa yatangiye gutoza mu makipe y’abakiri bato, aho yabaye umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Budage bw’abatarengeje imyaka 16 mu mwaka wa 1998.

Mu mwaka wa 1999 yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nepal muri uwo mwaka gusa. Kuva 2003 kugera 2005 yabaye Umuyobozi wa tekinike w’igihugu cya Yemen, ako kazi kandi yagakoze muri Sierra Leone mu mwaka wa 2005 ndetse na Mozambique hagati ya 2009 na 2011.

Kuva mu mwaka wa 2000, uyu mutoza yatozaga ikipe yitwa TuS Holzkirchen ibarizwa mu cyiciro cya gatanu mu Budage yitwa Landesliga Bayern Südost, aho iyi kipe kugeza ubu mu mikino 16 imaze gukina iri ku mwanya wa 17 mu makipe 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka