Minisiteri ya Siporo iri kwiga uburyo bwo gufasha amakipe yagizweho ingaruka na COVID-19

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda iratangaza ko iri kwiga uburyo izafasha amakipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza ibikorwa by’imikino n’amakipe mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Ibi byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, mu kiganiro cy’imikino KT Sports cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020 aho yavuze ko Minisiteri ayobora iri kwiga uburyo bwo gufasha amakipe.

Yagize ati” Turi kwiga uburyo twazafasha amakipe binyuze mu banyamuryango bacu ari bo mashyirahamwe y’imikino kugira ngo tuyafashe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.”

Minisitiri yakomeje avuga ko iki gikorwa kigomba kwihutishwa kugira ngo ubu bufasha buboneke mu minsi ya vuba

Shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa FERWAFA yerekanye ingamba zo kurinda amakipe

Kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri ya siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wayo wa Gatatu.

Kuri iyi ngingo Minisitiri Mimosa yavuze ko FERWAFA ariyo ifite inshingano mu gusubukurwa kwayo.

Yagize ati “ Nka Minisiteri twahagaritse shampiyona nyuma yo gusanga ingamba FERWAFA yatanze itarazubahirije aho amwe mu makipe yakinnye imikino atapimishije abakinnyi , Ubwandu bwagaragaye mu bakinnyi ndetse no gutanga ibisubizo by’imihimbano. Kuri iyi ngingo rero icyo dushinzwe ni ukurinda abakinnyi n’abanyarwanda muri rusange. Kugira ngo shampiyona isubukurwe turasaba FERWAFA kuduha ingamba yafashe z’uburyo ibibazo byagaragaye bitazongera ndetse n’uburyo buhamye bwo kurinda abakinnyi ndetse n’abandi bose barebwa n’umukino.”

Mu bindi Minisitiri yatangarije KT Sports yagarutse ku myiteguro y’amakipe azahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika. Yagize ati” Ikipe y’igihugu yitegura imikino ya CHAN izabera muri Cameroon kuva mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2021 ndetse na AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup zigomba gukomeza imyitozo ariko hari uburyo bwo kwirinda COVID-19 kugira ngo azazane umusaruro mwiza.”

Icyorezo cya COVID-19 cyatumye amakipe ahomba amafaranga yinjizaga ku kibuga wasangaga ari yo ayafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bamwe mu baterankunga batinye gutanga amafaranga mu makipe yo kwamamaza kuko abafana batemerewe kureba imikino kandi ari bo batuma ibigo by’ubucuruzi byunguka.

Inkunga izahabwa amakipe izanyuzwa mu mashyirahamwe, amashyirahamwe na yo ayishyikirize amakipe kuko ari bo banyamuryango bagize minisiteri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka