MINADEF yatsinze RBA yegukana Shampiona y’abakozi ba Leta n’abigenga

Minisiteri y’ingabo ni yo yegukanye Shampiona ihuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda RBA ibitego 2-1

Iyi mikino iba buri mwaka, ihuza ibigo bya Leta, ibyigenga na za Minisiteri zitandukanye, hagamijwe gushishikariza abakozi kwitabira abakozi binyuze mu bigo bakoreramo.

Mu bigo by'abikorera BK yatwaye igikombe muri Football na Basketball
Mu bigo by’abikorera BK yatwaye igikombe muri Football na Basketball

Iri rushanwa ryatangiye umwaka ushize mu mikino itandukanye irimo Football, Basketball na Volleyball ryaje gusozwa kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro mu mupira w’amaguru, mu gihe indi mikino yari yasojwe kuri uyu wa Gatanu.

Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo yijeje abitabira iri rushanwa ubufatanye buhoraho bwa Minisiteri ayobora
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yijeje abitabira iri rushanwa ubufatanye buhoraho bwa Minisiteri ayobora
Mpamo Thierry Tigos, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Imikino y'abakozi mu Rwanda (ARPST)
Mpamo Thierry Tigos, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST)

Umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru wahuje ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) na Minisiteri y’ingabo (MINADEF), aho umukino warangiye MINADEF itsinze RBA ibitego 2-1.

Kapiteni wa MINADEF ashyikirizwa igikombe na Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo ari we Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Kapiteni wa MINADEF ashyikirizwa igikombe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo ari we Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Uko ibihembo byatanzwe muri rusange

Itsinda A (abafite abakozi bari hejuru ya 90)

Umupira w’amaguru (Football)

1. Minisiteri y’Ingabo (MOD)
2. RBA

Volleyball

1. WASAC
2. REG

Basketball

1. REG
2. RSSB

Itsinda B (Ibigo bifite abakozi 90 gusubiza hasi)

Umupira w’amaguru (Football)

1. RHA (Rwanda Housing Authority)
2. CESB (Ikigo Gishinzwe kubaka ubushobozi ku bakozi) (Capacity Development and Employment Services Board)
Volleyball

1. MINISPOC
2. RHA (Rwanda Housing Authority)

Basketball

1. NIDA
2. RTDA

Abagore

Volleyball
1. WASAC
2. RRA

Basketball

1. RSSB
2. REG

Ibigo by’abikorera

Umupira w’amaguru

1. Banki ya Kigali (BK)
2. Equity Bank

Basketball

1. BK
2. KCB.

Andi mafoto yaranze umunsi wa nyuma wo gutanga ibihembo

Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo, Mme Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Mme Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
RSSB ni kimwe mu bigo byitwaye neza muri aya marushanwa
RSSB ni kimwe mu bigo byitwaye neza muri aya marushanwa
Umuyobozi mukuru wa RBA Arthur Asiimwe na Uwanyiligira Claudine umwungirije bishimiye uburyo ikipe yabo yitwaye
Umuyobozi mukuru wa RBA Arthur Asiimwe na Uwanyiligira Claudine umwungirije bishimiye uburyo ikipe yabo yitwaye
MINADEF yishimira igitego cya kabiri, myugariro wa RBA yabonaga ko bishobora kuba birangiye
MINADEF yishimira igitego cya kabiri, myugariro wa RBA yabonaga ko bishobora kuba birangiye
Jean Claude Kwizigira, umutoza wa RBA
Jean Claude Kwizigira, umutoza wa RBA
Munyanziza Gervais wa MINISPOC yakira igikombe cya Volleyball begukanye
Munyanziza Gervais wa MINISPOC yakira igikombe cya Volleyball begukanye
RSSB yegukanye igikombe cya Basketball mu bagore
RSSB yegukanye igikombe cya Basketball mu bagore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka