Minisitiri Nyirasafari yahumurije abakoreshaga ibibuga byasenywe i Remera

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madamu Nyirasafari Esperance, aratangaza ko ibibuga byasenywe inyuma ya Stade Amahoro, hatangiye gahunda yo gushaka aho byimurirwa

Hashize iminsi ibibuga bibiri byari biherereye i Remera inyuma ya Stade Amahoro bisenywe, aho hahise hatangira igikorwa cyo kubaka inzu y’imikino izajya yakira abantu ibihumbi icumi, ariko by’umwihariko ikazajya iberamo imikino y’amaboko.

Ibibuga by'inyuma ya Stade Amahoro byarasenywe, ubu hatangiye imirimo yo kubaka Stade nto izajya iberamo imikino y'amaboko
Ibibuga by’inyuma ya Stade Amahoro byarasenywe, ubu hatangiye imirimo yo kubaka Stade nto izajya iberamo imikino y’amaboko

Gusenywa kw’ibyo bibuga byagiye bigarukwaho cyane, ariko by’umwihariko abenshi bashingira ku kamaro ibi bibuga byagiye bigira mu muzamura impano zitandukanye z’abana, baje kuvamo n’abakinnyi bakomeye muri iki gihugu.

Isonga yanyuzemo abakinnyi benshi bakomeye ubu mu Rwanda, ni imwe mu makipe yakoreraga imyitozo ku kibuga cya Ferwafa
Isonga yanyuzemo abakinnyi benshi bakomeye ubu mu Rwanda, ni imwe mu makipe yakoreraga imyitozo ku kibuga cya Ferwafa

Mu gushaka kumenya ikizakurikiraho nyuma yo gusenya ibi bibuga, twaganiriye na Minisitiri wa Siporo n’umuco Madamu Nyirasafari Esoerance, adutangariza ko bazirikana akamaro k’ibi bibuga, ariko batangiye gahunda yo kubisimbuza

Yagize ati "Ibibuga byari hariya twabikuyeho ariko hari umushinga mwiza cyane kandi uzafasha abanyarwanda, ni umushinga wo kuba Stade itwikiriye kandi ishobora kwakira abantu ibihumbi icumi, hashobora no gukorerwa ibindi bikorwa by’immyidagaduro"

Minisitiri wa Siporo n'Umuco Madamu Nyirasafari Esperance
Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madamu Nyirasafari Esperance

"Turimo turareba ahandi dushobora kubyimurira kuko tracyafite ubutaka bunini hariya kuri Stade, nka hariya bigishiriza imodoka dushbora kubyimurira bigashobora gufasha abana n’urubyiruko rwahakoreraga,

"Hari n’abandi bafatabyabikorwa batangiye kutwegera bafite gahunda yo kuba bagira ibibuga, dufite na gahunda yo gukomeza gushakisha uburyo twabona aho twimurira ibuga kuko tuzi akamaro byari bifite"

Ibi bibuga byasenywe i Remera, harimo ikibuga kizwi nk’icya FERWAFA cyari cyarubaswe ku nkunga ya FIFA, kikaba ari ikibiga cyitorezwagaho n’ikipe y’Isonga isanzwe itanga abakinnyi mu makipe akomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze, kikanaberaho imyitozo y’amakipe menshi ya hano mu Rwanda ndetse n’andi yabaga aturutse hanze y’u Rwanda.

Ikibuga cyanakoreshwaga mu mikino myinshi y'icyiciro cya kabiri
Ikibuga cyanakoreshwaga mu mikino myinshi y’icyiciro cya kabiri
Amakipe atandukanye mu Rwanda nayo yajyaga ahakorera imyitozo
Amakipe atandukanye mu Rwanda nayo yajyaga ahakorera imyitozo

Ikindi kibuga ni icyari cyarubaswe ubwo u Rwanda rwakiraga amarushanwa ya CHAN, kikaba cyari kigenewe gukorerwaho imyitozo n’amakipe y’ibihugu yakiniraga kuri Stade Amahoro, kinakoreshwa kandi igihe gito n’amakipe ya APR FC ku ikipe nkuru n’ikipe nto.

Gusa iki kibuga cyo kikaba nta musaruro ufatika kigeze gitanga kubera uburyo cyahise cyangirika kikigitangira gukoreshwa, ariko mbere ya CHAN kikaba cyari gisanzwe kiberamo imyitozo myinshi y’amakipe y’abakiri bato

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka