Mikel Arteta yemeye gutoza Arsenal mu gihe cy’imyaka itatu n’igice

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Mikel Arteta bemeranyijwe ko Mikel Arteta agiye kuba umutoza mukuru wa Arsenal mu gihe cy’imyaka itatu n’igice.

Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyatangaje ko Mikel Arteta yemeye ayo masezerano yo gutoza Arsenal kugeza mu mwaka wa 2023.

Igitangazamakuru cyitwa Football London kiri mu byatangaje iyi nkuru bwa mbere, kivuga ko abanyamategeko barimo kunoza ibikubiye mu masezerano y’impande zombi.

Nyuma yo kunoza ayo masezerano ngo nibwo ikipe ya Arsenal ishyira ahagaragara itangazo ry’uwo mutoza mushya uje gusimbura Unai Emery uherutse kwirukanwa.

Unai Emery yirukanywe mu mpera z’ukwezi gushize kwa cumi na kumwe, nyuma yo gutsindwa imikino irindwi yikurikirnya.

Unai Emery yari abaye asimbuwe mu buryo bw’agateganyo na Freddie Ljungberg wari umwungirije, ariko na we mu mikino itanu yatoje, yatsinzemo umwe gusa.

Mikel Arteta w’imyaka 37 y’amavuko yahoze akinira ikipe ya Arsenal. Yayivuyemo muri 2016, yerekeza muri Manchester City aho yari umutoza wungirije.

Ashobora kugaragara atoza Arsenal mu mukino wa Shampiyona ifite ku wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, aho izaba yagiye ku kibuga cya Everton.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka