Mico Justin wakiniraga Police Fc yerekeje muri Sofapaka yo muri Kenya

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Police Fc yo mu Rwanda, yamaze kwerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya

Mico Justin usanzwe ukina nka rutahizamu mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Police Fc, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Sofapaka yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya.

Mico Justin anakinira ikipe y'igihugu Amavubi
Mico Justin anakinira ikipe y’igihugu Amavubi

Mico Justin wamenyekanye cyane akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yerekeje mu gikombe cy’isi cyabereye Mexique, aza no kunyura mu makipe nka AS Kigali, ubu akaba yerekeje muri Sofapaka aho bivugwa ko yatanzweho amafaranga asanga ibihumbi 20 by’amadollars, akazajya ahembwa agera kuri 1,400,000 RWF ku kwezi

Mico Justin wari ufatiye runini ikipe ya Police Fc
Mico Justin wari ufatiye runini ikipe ya Police Fc
Mico Justin ahabwa umwambaro w'ikipe ya Sofapaka
Mico Justin ahabwa umwambaro w’ikipe ya Sofapaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rayon nikipe yisipe

nana fumbwe yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka