Menya uburyo Fan Clubs za Rayon Sports zagabanye abakinnyi zigiye gufasha

Kuwa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasoje igikorwa cyo kumurikira buri mukinnyi n’abakozi babo za fan clubs n’abanyamuryango ku giti cyabo bazabitaho muri ibi bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo, mu kwirinda kwandura Coronavirus.

Abafana ba Rayon Sports bafashe abakinnyi bagiye gufasha muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19
Abafana ba Rayon Sports bafashe abakinnyi bagiye gufasha muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19

Muhawenimana Claude, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports, yatangarije Kigali Today ko icyo gikorwa ari inshingano z’abanyamuryango cyangwa abakunzi ba Rayon sports bihaye, bafata icyemezo cyo gushyigikira ikipe yabo bita ku bakinnyi, muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19.

Nk’uko Muhayimana akomeza abivuga, muri izo Fan Clubs, hari n’abanyamuryango bazirimo ariko biyemeza gufasha abakinnyi ku giti cyabo bitewe n’ubushobozi burenze bafite, aho bagiye bafata umwanzuro wo kuba bakwita ku mukinnyi.

Yavuze ko Fan Club za Rayon Sports zo hirya no hino mu gihugu zose zihaye iyo nshingano.

Ati “Fan Club za Rayon Sports zose zitabiriye icyo gikorwa, kandi si Fan Clubs gusa kuko harimo n’abanyamuryango cyangwa n’abafana ba Rayon Sports bafite n’ubundi bushobozi burenze biyemeje gutunga abakinnyi ku giti cyabo, nubwo na bo bari mu ma Fan Clubs”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports, yagarutse ku rutonde rw’uburyo abafana bagiye bafata abakinnyi bagiye kwitaho mu buryo bukurikira:

Kimenyi Yves yafashwe na Imirasire Fan Club, Lucky Jersey fan Club ifata André Mazimpaka, Ruhango hamwe na Isaro Fan Club zafashe Rugwiro Hervé, New Vision Fan Club ifata Oumar Sidibe, Ubumwe bw’Abarayon Fan Club yafashe Mike Niyomwungeri, Karongi Blue Fan Club ifata Habimana Houssein Et’o.

Ishema ry’Umurayon Fan Club yafashe Nizeyimana Mirafa, Gikundiro Senior Fan Club ifata Biganza, Thé vert Fun Club yafashe Iragire Saidi, Friends Fun Club ifata Nshimiyimana Amran, Trust supporters Fan Club yafashe Ciza Hussein yongeraho na Kayumba Soter, Isibo Fan Club ifata Commodore.

Gikundiro Forever yafashe Kalisa Calliope, yongeraho na Muganza Eulade, March Generation Fan Club ifata batatu barimo Rutanga Eric, Michael Sarpong na Mugheni Fabrice.

Ururembo na Diaspora Fan Club zafashe Axel Iradukunda, Rayon Sports super Funs ifata Sekamana Maxime, naho Ijwi ry’Abarayon yafashe Radu Iradukunda, Omega Fan Club ifata Bizimana Yannick.

Gisaka Fan club yafashe Altidjan naho Les Bleus du Sud Fan Club ifata Irakoze Samuel, Gikundiro Iwacu Nyamagabe yafashe Adolphe Hakizimana naho Winning Team Fan Club ifata Dagnogo Drissa, mu gihe Smart Blue Fan Club yafashe umutoza Mwizeneza Djamar.

Hari n’abanyamuryango ku giti cyabo bagiye bafata abakinnyi barimo Hadjati/Maman Houssein, wafashe Gilbert Mugisha, Dr. Norbert afata Team manager Adrien, mu gihe Chantal yafashe Eric irambona, Furaha afata KT manager Claude, mu gihe Rukundo Fidéle yafashe Sugira Erneste.

Ni urutonde rutagaragayemo umukinnyi witwa Ally Niyonzima umaze iminsi yarivumbuye, yikura muri Groupe whatsApp y’abakinnyi ba Rayon Sports.

Muhayimana Claude yavuze ko umuterankunga mukuru wa Rayon sports ari umukunzi wayo, ngo ni yo mpamvu bafashe izo nshingano batangije.

Yagize ati “Umufana mukuru ni umukunzi wa Rayon Sports, ntabwo tukibita abafana, kuko gufana no gukunda biratandukanye. Gukunda ni bwo hazamo ibikorwa by’urukundo nk’ibi, uravuga uti nubwo ndi mu bibazo ariko ukigomwa ukavuga uti icyo kilo cy’umuceri mu rugo reka nanjye nsaranganye n’ikipe kuko impa ibyishimo iyo ibihe bimeze neza.

Ni bya byishimo rero baduha, kugira ngo tugaragaze ko no mu byago cyangwa mu byiza tuba turi kumwe na bo natwe tukabibuka. Ndashimira rero abakunzi ba Rayon Sports”.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Sadate Munyakazi, Umuyobozi wa Rayon sports, yashimiye abanyamuryango bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, by’umwihariko ashimira uwitwa Hakuzimana watanze icyo gitekerezo bagendeyeho mu gufata ingamba zo kugabana abo bakinnyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Byiza cyane.

Iyaba natwe twigisha mu bigo byigenga twahawe amabaruwa ba boss bacu batugabanya ababyeyi twigishiriza abana.

Naho uriya ubigaya nawe nagende amufashe.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Iki gikorwa ni kiza cyane kirakora ku mutima ariko byari kuba byiza cyane kuryoha no kumvikana neza iyo n’uriya uvugwaho kwivumbura mumwegera na we mukamuha umufasha.Ni na we umukeneye cyane buriya.Kumwegera byari kumuhindura bikanamubeshaho.Ntarirarenga muzabitekerezeho muzaba mukoze.Ntaho muzi ariko uriya akeneye kwegerwa pe

Alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

Ubwose byabananije iki ngo izo Fans Club nabo banyamuryango ngo bakusanye Iyo nkunga then bayashyikirize Ubuyobizi bwa Rayon Sports nayo ihembe Abakinnyi ibyo nakavuyo pe, ninkokujya gusabiriza, nigute umukinnyi muzima azahamagarwa numuntu kugiti cye ngo fata amafaranga runaka harimo agasuzuguro nokwitesha agaciro.

inzu yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

wagiye umenya ibyawe wamuntuwe ibyabandi ukabireka

elias yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka