Menya impamvu yatumye Tuyisenge Jacques agorwa n’umwaka wa mbere muri Angola

Rutahizamu w’Amavubi na Petro Atletico de Luanda, avuga ko umwaka wa mbere muri Shampiyona ya Angola, ariko yiteguye kugira umwaka mwiza uzakurikira

Mu mwaka ushize wa 2019, ni bwo Tuyisenge Jacques yemeranije n’ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola kuyibera umukinnyi, ikipe yamutanzeho akayabo ka Miliyoni zisaga 300 Frws, ubwo yari avuye mu ikipe ya Gor Mahia.

Jacques Tuyisenge uri gukina umwaka we wa mbere muri Angola, yayifashije kuba iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu
Jacques Tuyisenge uri gukina umwaka we wa mbere muri Angola, yayifashije kuba iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu

Kugeza ubu Jaques Tuyisenge ari gukina umwaka we wa mbere, aho ari mu bafashije iyi kipe kugeza iki gihe ikiri ku mwanya wa mbere muri shampiyona, aho yanayifashije mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Jaques Tuyisenge abona umwaka we wa mbere w’imikino muri iki gihugu utaramugendekeye neza, kubera imbogamizi zitandukanye zirimo gutinda kubaona ibyangombwa, ururimi n’ibindi.

Yagize ati “Ku ruhande rwanjye shampiyona ntiyagenze uko nabishakaga kuko nayinjiyemo ntinzemo gato, sinakorana n’abandi pre-season, batangira gukina nta byangombwa ndabona, urumva ko habayemo imbogamizi nyinshi, icyo nzi cyo ni uko bishobora kuzatandukana n’umwaka w’imikino utaha kuko nzatangirana n’abandi.”

Mu gihugu yagiyemo hafi ya bose bavuga igi Portuguese ariko ubu amaze kubimenyera
Mu gihugu yagiyemo hafi ya bose bavuga igi Portuguese ariko ubu amaze kubimenyera

“Akenshi iyo uhinduye ahantu wari uri hari ibikugora, ikintu cya mbere cyambereye imbogamizi ni ururimi kuko bavuga igi Portuguese, urebye icyo kiri mu bintu bya mbere byambereye imbogamizi, ikirere cyaho, umwuka waho mu guhemeka harashyuha, nk’umusportif kandi burya biba bisaba ko uba ahantu uhumeka neza, aha navuga ko nabyo byambereye imbogamizi.”

Jacques Tuyisenge kandi, avuga ko kuba bashobora kudahabwa igikombe cya shampiyona byamuababaza, arebye imbaraga baba barashyizemo, kuri we akumva n’ubwo shampiyona itakomeza bakwiye guhabwa igikombe.

“Nifuza ko hari igshobotse twakina shampiyona ikarangira hakaboneka utwara igikombe, kuko gukubana umwaka w’imikino wose ushaka igikombe, habura imikino ine bakavuga ngo nta kipe izabona igikombe kandi wari ufite amahirwe yo kugitwara birababaza”

“Ku muntu wakoze nk’umukinnyi urababara, ariko bitewe n’ikibazo cya COVID19 ntabwo byakwemera ko imikino ikomeza, ariko numvaga bagakwiye gufata umwanzuro uwo amahirwe aguyeho ari ku mwanya wa mbere agahabwa igikombe kuko yarakoze, aho kugira ngo bavuge ngo ni ugusesa burundu, uwa mbere yahabwa igikombe hagategurwa umwaka w’imikino utaha.”

Kugeza ubu amakipe akina shampiyona yo muri Angola mu nama yabahuje mu cyumweru gishize bari bafashe umwanzuro ko shampiyona itakomeza, ikipe ya Petro Atletico na Primeiro do Agusto zikazasohokera igihugu mu marushanwa ya CAF, ndetse ntihazanagire ikipe imanuka ndetse ntihagire n’izamuka mu cyiciro cya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka