Menya Claude Muhawenimana wamamaye kubera kwihebera Rayon

Claude Muhawenimana ni umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports, akaba yarabaye umukuru w’abafana b’iyo kipe igihe kinini, akavuga ko yakunze Rayon Sports akiri umwana kuko abantu bo mu muryango we bayifanaga, na we atangira kuyikunda no kuyihebera.

Claude Muhawenimana
Claude Muhawenimana

Yavukiye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano, ni umusore uri hagati y’imyaka 36 na 37 nk’uko abyivugira, akaba avuga ko muri iyi minsi afite umushinga wo kurongora niba Imana izaba ikimutije ubuzima.

Muhawenimana avuga ko yaje i Kigali nyuma yo kubura benshi bo mu muryango we bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, we Inkotanyi zikamurokora.

Akomeza avuga ko yize ibijyanye n’amahoteri akaba ari na byo akoramo, mu myaka myinshi akaba ari na ho yakuye kuyobora abafana b’ikipe ya Rayon Sports.

Ngo ubwo yakoraga kuri Hotel Alpha Palace, yahahuriye n’uwayiyoboraga wari umurayon bituma ategura kenshi inama zayo, atangira kuyibamo cyane no kumenyekana.

Avuga ko yaje kugirirwa icyizere bamugira uwungirije perezida w’abafana, uwitwaga Pasteur waje kuva muri Rayon akaba umufana w’ikipe mukeba ya APR, bigatuma ahita atangira kuyobora abafana ubwo.

Yagize ati “Twaguye mu kantu twumvise ngo uwayoboraga abafana ba Rayon yagiye muri APR, nta kindi cyari gisigaye nahise nziba icyuho, ni gutyo natangiye kuyobora abafana”.

Muhawenimana avuga ko kuyobora abafana ba Rayon bitagoye kuko bayikunda, bityo ko icyo wakora cyose kigamije iterambere ryayo bakiyoboka batizigamye.

Uwo musore ngo ntajya yibagirwa uburyo Rayon yigeze kumara imyaka myinshi idatwara ibikombe, abafana bagacika intege ndetse bamwe bagatangira gushya ubwoba ko Rayon igihe gusenyuka.

Yagize ati “Icyo gihe ni Ceaser Kayisari wayoboraga FERWAFA, twamaze imyaka hafi umunani nta gikombe abafana bose baracitse integer. Nibwo KNC yaje gukora agaspot kagira kati tuyireke ijyende koko! Nibwo abafana bakangutse barisuganya turongera tubyutsa Rayon”.

Muhawenimana kandi ntajya yibagirwa uburyo yarize Rayon yakinnye na As Kigali, yagombaga gutwara igikombe hakaba imvururu bakanamufunga.

Bimwe mu byamushimishije kuva yayobora abafana ba Rayon, ni uburyo umukuru w’igihugu yayivuzeho ubwo yiyamazaga muri 2017 i Nyanza.

Yagize ati “Sinjya nibagirwa uburyo twari twaraharaniye ko Itegeko Nshinga rihinduka, ndetse natwe tukajya kubisaba mu Nteko bakadushyigikira. Nashimishijwe n’uko Intego yacu yagezweho ubwo HE Paul Kagame yavugaga ati banyenyanza na mwe ba Rayon Sports”.

Gapapu imwe mu mpamvu zimuhejeje mu busiribateri

Muhawenimana avuga ko yatindijwe no gushaka umugore kubera ko abakobwa bakundanye babamutwara hakiri kare, cyangwa se bakagenda badasoje umushinga batangiye.

Yagize ati “Ikosa ryanjye nkundana n’abakobwa beza kandi nterwa ishema no kwerekana abo dukundana ngashimishwa no kumva bavuga ko mfite umugore mwiza. Aho ni ho rero bamwe bahera bakabantwara, ariko kandi abakobwa bamwe twakundanye bagiye i Burayi bakantereraho urwenya bavuga ko ntanga visa”.

Muhawenimana ufata icyitegererezo kuri Perezida Paul Kagame, avuga ko yikundira indirimbo za Karahanyuze ndetse agakunda Bruce Melody, Diamond na Fally Ipupa. Yikundira kurya ibiryo bitogosheje akaba anywa ka manyinya mu rugero.

Muhawenimana uzi gutera urwenya rwinshi, asaba abakunzi b’umupira w’amaguru kuwushyigikira no kuwuha agaciro, hakaba amarushanwa akomeye n’amakipe akomeye bityo abantu bagakomeza kuryoherwa na ruhago ikaba umuco, urukundo rwayo rugasakara muri bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NIFUZAGA KUBONA TELEPHONE NUMBER ZA MUHAWENIMANA CLAUDE

NSENGIYAREMYE EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

YEGO WAYOBEYE MURI RAYON.SUBIRA MU NZIRA NKA PASTEUR !!!!!!!!

Tutuba yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

YEGO WAYOBEYE MURI RAYON.SUBIRA MU NZIRA NKA PASTEUR !!!!!!!!

Tutuba yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

YEGO WAYOBEYE MURI RAYON.SUBIRA MU NZIRA NKA PASTEUR !!!!!!!!

Tutuba yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka