Menya bimwe mu bintu by’uruhurirane byabayeho muri ruhago n’ubu abantu bakibazaho.

Hari ibintu biza mu buzima bikazira igihe kimwe bikaza bisa ku buryo bitera benshi kubyibazaho, twagukusaninyirije Bimwe mu bintu by’uruhurirane bitangaza benshi bimaze kubaho muri ruhago.

1. Imvune ya Neymar dos Santos na Ousmane Dembele.

Imvune ya Neymar n’iy’Umufaransa Ousmane Dembele biri mu bigarukwaho cyane yabaye mu mukino uherutse guhuza FC Barcelona na Getafe.

Bose bavunikiye ku kibuga cya Getafe
Bose bavunikiye ku kibuga cya Getafe

Iyi mvune ya Ousmane Dembele wavunitse ku mukino Fc Barcelona yari yasuyemo Getafe , isa mu buryo bwose n’iyo umukinnyi Neymar yagize ubwo nawe yari akigera muri Barcelona mu mwaka wa 2014 .

Imvune nza Neymar na Dembele zaje zisa
Imvune nza Neymar na Dembele zaje zisa

Bombi bavunitse ari ku munota wa 24, bavunika kimwe, ku ikosa rimwe, ku mukino umwe, bambaye numero imwe ariyo 11, bavunika ikipe yabo inganya 0-0 ku kirenge cy’ibumoso .
bari banambaye umwambaro FC Barcelona ikoresha iyo yasohotse kandi bavunikira kuri stade imwe ariyo Coliseum Alfonso Perez .

2. Ikinyuranyo cy’imyaka kimwe hagati ya Messi na Christiano Ronaldo n’abana babo b’imfura.

Abakinnyi Messi na Ronaldo bamaze imyaka 14 bayoboye ruhago y’isi bafite ubudasa bw’uruhurirane rubahuza hagati yabo n’abana babo.

Cristiano Ronaldo n'umuhungu we mu mikino y'igikombe cy'Uburayi 2016
Cristiano Ronaldo n’umuhungu we mu mikino y’igikombe cy’Uburayi 2016

Imyaka n’iminsi Christiano Ronaldo arusha Lionel Messi ni nacyo kinyuranyo cy’imyaka kiri hagati y’abana babo b’imfura. Iminsi 869 Ronaldo arutaho Lionel Messi, ni yo minsi umwana w’Imfura wa Christiano Ronaldo ariwe Ronaldo Junior arusha umwana w’Imfura wa Lionel Messi ariwe Thiago Messi.

Messi n'umuhungu we w'imfura Thiago
Messi n’umuhungu we w’imfura Thiago

Ronaldo yavutse tariki ya 5 Gashyantare mu 1985, Lionel Messi we avuka ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa Gatandatu mu 1987, iyo urebye iminsi barutanwaho Lionel Messi yavutse nyuma ya Cristiano Ronaldo ho iminsi 869 Ingana n’imyaka 2 n’Iminsi 139.

Mu kinyarwanda bavuga ko inyana ari iya mweru, umwana wa Ronaldo w’imfura Ronaldo Junior wavutse taliki 17 z’Ukwezi kwa gatandatu 2010 n’uwa Messi wavutse taliki ya 02 z’ukwezi 11/2012 ni cyo kinyuranyo cy’Imyaka kiri hagati yabo.

3. Itariki Rayon Sports yatwariyeho igikombe cya mbere cy’Agaciro ni nayo yatwariyeho icya kabiri.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeli 2017, ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cy’Agaciro ku nshuro yayo ya kabiri ni nayo tariki yatwariyeho igikombe cya mbere cy’Irushwa ry’Agaciro yegukanye taliki 16 Nzeri mu mwaka wa 2012.

Byari ibyishimo Rayon yegukana igikombe cy'Agaciro Championship mu mwaka wa 2017 yaherukaga kwegukana ku itariki imwe n'iyo yacyegukanyeho
Byari ibyishimo Rayon yegukana igikombe cy’Agaciro Championship mu mwaka wa 2017 yaherukaga kwegukana ku itariki imwe n’iyo yacyegukanyeho

Icyo gihe Rayon Sports yari yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

4. Inkongi y’inzu n’urupfu rutunguranye rw’umwana kuri Haruna Niyonzima mu 2013.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yibasiwe n’ibyago mu bihe byegeranye , ubwo inzu ye iherereye i Dar es Salaam ahitwa Magomeni Makuti yafatwaga n’inkongi y’umuriro byinshi bikangirika, ibi byaje binahuriranye mu bihe bimwe n’urupfu rw’umwana we .

Uretse inzu ye yahiye igakongoka iki gihe Haruna Niyonzima yari yanakiriye inkuru ibika urupfu rw’umwana we w’umuhungu wari ufite imyaka ibiri n’Igice.

Umwana we witwaga AKBAR yari yarabyaye hanze yaguye i Kampala aho yabanaga na Nyina, urupfu rwe rwaratunguranye kuko yitabye Imana arimo gukina n’abandi bana ubwo yikubitaga hasi agahita yitaba Imana.

5. Imisusire hagati ya Enzo Ferrari na Mesut Ozil.

Umudage Mesut Oezil usanzwe ukinira ikipe y’Arsenal ahuza imisusire y’isura n’Umutaliyani Enzo Ferrari washinze uruganda rw’Imodoka za Ferrari akaba yari na kabuhariwe mu kuzitwara.

Enzo Ferrari na Mesut Ozil wagirango ni impanga
Enzo Ferrari na Mesut Ozil wagirango ni impanga

Mesut Oezil na Enzo Ferrari wabayeho kuva 1898 kugeza 1988 iyo urebye amasura yabo ubona asa neza wagirango Enzo Ferrari yarapfuye azuka ari Mesut Ozil wo muri Arsenal.
Aba basa nk’intobo wagereranya n’impanga za nyazo hari n’ikindi bahurizaho, umwaka Ozil yavukiyeho ariwo 1988 ni nawo mwaka Enzo Ferrari yapfiriyemo .ibi abafite imyemerere yindi bavuga ko Enzo Ferrari atapfuye ahubwo yahindutse undi umuntu akaza ari Mesut Ozil .

6. Aho Zambia yakoreye impanuka y’indege niho yatwariye igikombe cy’Afrika.

Ikipe y’igihugu ya Zambia ubwo yegukanaga igikombe cy’Afrika cya mbere mu 2012 yagitwariye i Libreville muri Gabon ku butaka bumwe n’ahabereye impanuka y’indege yatikije benshi mu bakinnyi b’iyi kipe mu 1993.

Zambia ubwo yegukaga igikombe cy'Afrika cya mbere muri Gabon ahabereye impanuka y'indege yahitanye benshi mu bakinnyi 1993
Zambia ubwo yegukaga igikombe cy’Afrika cya mbere muri Gabon ahabereye impanuka y’indege yahitanye benshi mu bakinnyi 1993

Aha habereye impanuka y’indege yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Zambia igahitanamo abantu 25 ubwo yagwaga mu nyanja ya Atalantika mu birometero bicye uvuye ku Nyanja mu mujyin wa Libreville ni ho Zambia yegukaniye igikombe cya mbere cy’Afrika 2012.

7. Ibitego bya Paul Scholes wahoze akinira Ubwongereza na Manchester United.

Paul Scholes wahoze akina hagati mu mashitani atukura y’i Manchester no mu Ntare eshatu z’Abongereza, afite uruhurirane rwo gutsinda igitego ku mukino wa mbere, uw’Ijana (100), uwa 200, uwa 300, uwa 400, uwa 600 n’uwa 700 .

8. Umwaku wa Oxlade Chamberlain ku mukino wa mbere mu ikipe Nshya.

Umukinnyi Alex Oxlade-Chamberlain uherutse kuva muri Arsenal ajya i Mersyside muri Liverpool nawe afite uruhurirane rubi rwo gutsindwa ku mukino wa mbere akiniye ikipe nshya kandi igatsindwa ibitego byinshi.

Ubwo Man Utd yatsindaga Arsenal ibitego 8-2 mu 2011, Chamberlain yari kuri uyu mukino yakinnyemo asimbuye ubwo yinjiraga mu kibuga ku munota wa 62, gutsindwa ku mukino wa mbere n’ikipe ye nshya byongeye kubaho nyuma itandatu muri uyu mwaka w’Imikino ubwo Ikipe ye nshya ya Liverpool yatsindwaga na Manchester city 5-0.

Chamberlain ntiyumvaga uburyo Manchester City yabatsinze 5 ku busa ku mukino we wa mbere na none
Chamberlain ntiyumvaga uburyo Manchester City yabatsinze 5 ku busa ku mukino we wa mbere na none

Ibi bintu by’uruhurirane ntibikunze kubaho ku isi ,bitera amayobera benshi bamwe bakanavuga ko biba byihishwe inyuma y’izindi mbaraga zitazwi, baca umugani ariko ngo nyirabugenge n’ubugenge bwayo kandi ngo akari mu nda y’ingoma kamenywa n’uwayihanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’uwayibambye, ntabwo ari uwayihanze.

Israel yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka