Menya abanyezamu 9 mu bakinnyi 250 batwaye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu Bwongereza

Kuva muri Kanama mu 1994, igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangira gutangwa muri shyampiyona y’u Bwongereza, kugeza ubu kimaze gutwarwa n’abakinnyi 250 gusa mu myaka 28 kimaze.

Tim Flowers wakiniraga ikipe ya Blackburn Rovers afite umwihariko wo kugitwara inshuro 2
Tim Flowers wakiniraga ikipe ya Blackburn Rovers afite umwihariko wo kugitwara inshuro 2

Jurgen Klinsman icyo gihe wakiniraga ikipe ya Tottenham Hotspurs, niwe watwaye icyo gihembo bwa mbere nk’umukinnyi, mu gihe habaho n’igihabwa umutoza mwiza w’ukwezi aho Sir Alex Ferguson, watozaga Manchester United yatwaye icya mbere, aho kugeza ubu ariko mu bakinnyi Sergio Kun Aguero ariwe ubitse iki gihembo inshuro nyinshi, zikaba ari zirindwi (7).

N’ubwo bamwe mu bafasha amakipe kugira umusaruro mwiza barimo n’abanyezamu, gusa iyo bigeze ku bihembo bahanganye n’abandi bakinnyi muri rusange, ntabwo ari kenshi bakunda kugira amahirwe yo gutwara ibihembo, no mu gihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu bwongereza n’uko bimeze.

Mu myaka 28 iki gihembo kimaze gitangwa, kimaze guhabwa abanyezamu 9 gusa, uheruka kugitwara yitwa David de Gea watowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2022, gusa mbere y’uko agitwara umunyezamu waherukaga iki gihembo yari yagitwaye mu 2016.

Reka turebere hamwe abanyezamu batwaye iki gihembo mu mateka yacyo kuva cyabaho

Umunyezamu wa mbere watwaye iki gihembo yagitwaye muri Mata 1995, yitwa David Seaman, icyo gihe yakiniraga ikipe ya Arsenal, kwigaragaza ku muzamu burya kenshi biterwa no kuba ba myugariro bayo badahagaze neza. Igice cyugarira cya Arsenal mu mwaka w’imikino wi 1994/1995 cyari kimwe mu bice by’ubwugarizi byitwaye nabi muri uwo mwaka ariko mu kwezi kwa kane 1995, iyi kipe yari ihagaze nabi mu bwugarizi, yakoze ibitangaza yinjizwa ibitego 7 gusa mu mikino 6 bakinnye, hafi igitego 1 ku mukino.

Aho uruhare runini rwari urwa David Seaman, kwitwara neza kwe byatumye muri uko kwezi ikipe ya Arsenal yari imeze nabi itsinda imikino 3, iva ku mwanya wa 14 igera ku mwanya wa 11.

Byasabye indi myaka ibiri kugira ngo undi munyezamu yongere atware igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, uyu yari Tim Flowers wagitwaye muri Mutarama 1997 akinira ikipe ya Blackburn Rovers, hari mu mwaka w’imikino wi 1996-1997.

Muri uko kwezi ikipe ya Blackburn Rovers yinjijwe igitego 1 gusa mu mikino 4 yakinnye, uwo munyezamu Tim Flowers, akaba yari we shingiro ry’uwo musaruro mwiza, kuko mu nshuro 8 zose yasoje imikino atinjijwe igitego muri iyo shampiyona, inshuro 3 muri zo yabikoze muri Mutarama 1997 yatwayemo iki gihembo.

Mu mwaka w’imikino wa 1997-1998, hongeye kuboneka umuzamu utwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, aho muri Werurwe 1998 umunyezamu, Alex Manninger wakiniraga ikipe ya Arsenal yatwaye icyo gihembo, gusa kuri we byari umwihariko kuko yari asanzwe ari umuzamu wa kabiri muri iyi kipe.

Yatwaye icyo gihembo nyuma yo kubona amahirwe yo kubanza mu kibuga kubera ko uwari usanzwe ari umuzamu wa mbere David Seaman yari yaravunitse, muri icyo gihe yamaze abanza mu kibuga, Alex Manninger yarangije imikino itandatu atinjizwa igitego, itatu muri yo yari muri Werurwe1998 ahabwa icyo gihembo.

Tim Flowers yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu mwaka wi 2000, uyu ukaba ari n’umwihariko kuri we kuko uretse kuba abanyezamu badakunda gutwara iki gihembo, ni we wenyine wagitwaye muri shampiyona y’ubwongereza inshuro ebyiri (2).

Ubwa kabiri agitwara hari muri Nzeri mu 2000 mu mwaka w’imikino wa 2000-2001, ariko noneho yari yaravuye muri Blackburn Rovers asigaye akinira ikipe ya Liecester City, icyo gihe iyi kipe yari ku mwanya wa mbere n’amanota 16 nyuma y’imikino umunani (8) ya shampiyona, aho yakurikirwaga na Manchester United n’amanota 15, muri uko kwezi kwa cyenda yarangije imikino ibiri (2) atinjijwe igitego.

Umwaka wa 2000 urihariye ku banyezamu n’iki gihembo, kuko ari nawo wonyine abanyezamu babi (2) batwayemo iki gihembo, uretse Tim Flowers undi wagitwaye uwo mwaka ni Paul Robinson wari umunyezamu w’ikipe ya Leeds United, yatwaye icy’Ugushyingo kubera kugira intangiriro nziza za shampiyona. Mukino we wa mbere wa shampiyona, yawusoje adatsinzwe igitego bakina na Chelsea.

Muri rusange Paul Robinson muri Leeds kugeza mu 2004 ayivamo akajya muri Tottenham, yagiye ayikiniye imikino 95 afitemo imikino 18 yasoje atinjijwe igitego.

Mu 2007 habonetse undi muzamu utwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, uyu yari Petr Cech wahembwe muri Werurwe 2007, muri uko kwezi yari yasoje imikino 4 atinjijwe igitego.

Nyuma ya Petr Cech hanyuzemo imyaka itatu (3) ngo Mark Schwarzer wakiniraga ikipe ya Fulham, mu 2010 ngo atware iki gihembo muri Gashyantare muri uwo mwaka. Muri uku kwezi Fulham yakinnye imikino 5, muriyo imikino ine yose yayisoje atinjijwe igitego na kimwe, uwo mwaka w’imikino akaba muri rusange yaragizemo imikino 12 nta gitego yinjizwa.

Byongeye gusaba indi myaka itatu (3) ngo mu Gushyingo 2013, Tim Krul wari umunyezamu wa New Castle United atware iki gihembo, aho mu mikino ine (4) bakinnye muri uko kwezi, yasojemo ibiri (2) atinjijiwe igitego, mu gihe umwaka w’imikino wose yabikoze mu mikino icumi (10).

Jurgen Klinsmann niwe watwaye iki gihembo bwa mbere akinira Tottenham Hotspurs
Jurgen Klinsmann niwe watwaye iki gihembo bwa mbere akinira Tottenham Hotspurs

Muri Gashyantare 2016 nibwo undi munyezamu yegukanye icyo gihembo, ari nawe wagiherukaga kugeza mu 2022, akaba ari Fraser Foster wakiniraga ikipe ya Southampton. Yabigezeho kubera gusoza imikino itatu (3) muri ine (4) bakinnye muri Gashyantare, atinjijwe igitego mu izamu rye.

Kuva muri Gashyantare, 2016 kugeza muri Mutarama 2022, imyaka yari ibaye itandatu (6) nta wundi munyezamu utwara icyo gihembo mu mateka ya shampiyona y’u Bwongereza, ariko David de Gea Quintan, ukomoka mu gihugu cya Espagne ukinira ikipe ya Manchester United, yongeye gukora ayo mateka yo kuba umunyezamu wongeye gutwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi.

Yabikoze muri Mutarama 2022, kubera gufasha ikipe ye muri uko kwezi, akora amateka yo kuba umunyezamu wa mbere ubikoze kuva mu 2016.

De Gea yatwaye icyo gihembo nyuma yo kuyifasha mu mikino itanu bakinnye muri Mutarama 2022, bagatsindamo imikino itatu (3) banganya umwe (1), batsindwa umwe(1), aho muri iyo mikino yose uyu musore yagizemo uruhare rukomeye, ndetse agasoza imikino ibiri (2) nta gitego yinjijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka