Meddie Kagere yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Kenya

Rutahizamu wahoze akinira Amavubi n’andi makiep atandukanye hano mu Rwanda, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri Shampiona y’umupira w’amaguru muri Kenya

Kuri uyu wa mbere muri Kenya ni bwo haraye habaye umuhango wo guhemba abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi bitwaye neza muri Shampiona y’umwaka wa 2016/2017 muri Kenya.

Meddie Kagere yishimira igihembo yahawe nk'umukinnyi w'umwaka muri Kenya
Meddie Kagere yishimira igihembo yahawe nk’umukinnyi w’umwaka muri Kenya

Rutahizamu w’Umunyarwanda Meddie Kagere ukinira ikipe ya Gor Mahia ni we waje gutoranywa nk’umukinnyi wahize abandi, aho yari ahanganye n’abakinnyi barimo Masud Juma wa Kariobangi Sharks, akaba ari nawe watsinze igitego cya mbere Kenya yatsinze Amavubi muri CECAFA yaberaga muri Kenya, ndetse rutahizamu w’Umunyarwanda Jacques Tuyisenge banakinana.

Iki gihembo Meddie Kagere yahawe, yagihawe nyuma yo gutoranywa n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo muri Kenya ryitwa SJAK, aho yanagenewe Televiziyo nini ya Inch 55, itike y’indege, na Dekoderi ya DSTV.

Uko ibihembo byose byatanzwe

Umukinnyi w’umwaka: Meddie Kagere (Gor Mahia)

Uwatsinze ibitego byinshi: Masud Juma (Kariobangi Sharks)

Umunyezamu w’umwaka: John Oyemba (Kariobangi Sharks)

Myugariro w’umwaka: Musa Mohammed (Gor Mahia)

Umukinnyi wo hagati w’umwaka: George ‘Blackberry’ Odhiambo (Gor Mahia)

Umukinnyi muto wigaragaje: Nicholas Kipkirui (Zoo Kericho)

Umutoza w’umwaka: Sam Ssimbwa (Sofapaka)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka