Meddie Kagere, Yannick na Rubanguka batanze icyizere mbere y’umukino wa Mozambique

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” batangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Mozambique, bikabaha icyizere cyo kwerekeza muri CAN.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akomeje imyitozo yo gutegura imikino irimo by’umwihariko uwa Mozambique uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu i Saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ni mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene ku myitozo y'Amavubi
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene ku myitozo y’Amavubi

Mu myitozo ibanziriza iya nyuma yabaye ku munsi w’ejo, iyi kipe yasuwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, aho y asabye abakinnyi kwigirira ikizere mu kibuga, bakumva neza ibyo abatoza babasaba kugirango bazabashe kwitwara neza muri uwo mukino.

Yannick Mukunzi na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda Mozambique
Yannick Mukunzi na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda Mozambique

Abakinnyi, batangaje ko imyitozo yagenze neza kandi ko hari cyizere cyo gutsinda

Rubanguka Steve ukinira ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo mu Bugereki, aratangaza ko afite icyizere, cyane ko yumva anafite icyizere ko umutoza Mashami azamuha umwanya wo gukina, ni nyuma yaho inshuro zose yahamagawe atarahabwa umunota n’umwe

Yagize ati “Ikipe imeze neza, n’ubwo tuzi ko umukino wa Mozambique utazaba woroshye ariko tuzagerageza kndi nizera ko intsinzi dushobora kuyibona.”

Rubanguka Steve ukinira ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo mu Bugereki
Rubanguka Steve ukinira ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo mu Bugereki

“Mu mupira tuba turi 30, 11 bakajya ku ntebe y’abasimbura si buri wese ubona ayo mahirwe, ariko nizera ko iyi mikino ibiri ije umutoza azampa amahirwe kandi nkazayitwaramo neza”

Yannick Mukunzi ukinira Sandvikens IF yo muri Sweden, yatangaje ko umukino wa Mozambique bawuhaye imbaraga nyinshi, kuko bawufata nk’urufunguzo rwo kubaha itike ya CAN

Yagize ati “Maze gukora imyitozo irenga itatu, navuga ko nasanze ikipe meze neza, hari umwuka mwiza, navuga ko hari icyizere cyo kuba kuba uyu mukino wa Mozambique tugomba kuba twakora ibishoboka byose ngo twegukane amanota atatu.”

“Ni umukino uri ngombwa, ni match izaduha urufunguzo rwo rwo kuba twakwitwara neza no mu mikino ikurikira, uyu mukino ni wo turi gushyiraho imbaraga cyane ngo tube twawutsinda, kandi nituwutsinda bizaduha amahirwe yo kuba twakomeza”

Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania, ni umwe muri ba rutahizamu bazaba bategerejweho ibitego kuri uyu mukino, nawe yatangaje ko hari cyizere cyo gutsinda ndetse ko amahirwe yo kwerekeza muri CAN agihari

“Tumeze neza, uko tugenda twegereza match ubona ko abakinnyi bafite morale. Icya mbere cyo dufite amahirwe yo kuba turi mu rugo, icya kabiri ntidukeneye gutsinda kuko kuri twe ni nka Final, tugomba kuwushyiraho umutima tugashaka uburyo bwo kuwutsinda kuko dufite amahirwe yo kwerekeza muri CAN”

Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania yitezweho intsinzi kuri uyu mukino
Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania yitezweho intsinzi kuri uyu mukino

Andi mafoto yaranze imyitozo

Ikipe y’igihugu ya Mozambique izakina n’Amavubi yaraye igeze mu Rwanda ku gicamunsi cy’ejo, ikaza gukora imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda z’amanywa ari nayo masaha umukino uzaberaho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka